× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nyuma yo kuza i Kigali n’amaguru avuye i Nyamagabe, David yasohoye indirimbo "Mungu Anakupenda"

Category: Artists  »  January 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Nyuma yo kuza i Kigali n'amaguru avuye i Nyamagabe, David yasohoye indirimbo "Mungu Anakupenda"

Ubundi bajya bavuga ngo buri muntu agira Goriyati we.

Mu gihe Dawidi mwene Yesayi yahanganaga na Goliati w’i Gati mu bafirisitiya, wowe tuvugana wasanga Goliyati wawe ari uwo mukorana, ashobora kuba uwo mwashakanye cyangwa se mwene runaka mwasangiye akayuzi ko mu rubibi.

Uyu munsi rero turaganira ku muririmbyi Tuganimana David wasohoye indirimbo "Mungu Anakupenda" ikubiyemo ubutumwa bwibutsa abatuye isi ko n’ubwo banyura mu muriro ndetse no mu mahwa ariko Imana ibakunda.

Ibi yabivuze mu kiganiro yagiranye na Paradise nyuma yo gusohora iyi ndirimbo. Ni indirimbo ikoze mu rurimi rw’igiswahili ikaba iri mu njyana abenshi bakunze kwita "Injyaruwa".

Umuhamagaro w’uyu muririmbyi ukaba warashibutse ku buzima bushaririye yanyuzemo. Uyu mugabo ufite umugore n’abana bane, yavukiye mu karere ka Nyamagabe mu ntara y’amagepfo.

N’ubwo kugeza uyu munsi afite ababyeyi bombi ndetse n’abavandimwe barindwi, Tuganimana David ni umwe mu bakaranzwe n’isi nyuma yo gucikisha amashuri ageze mu mwaka wa kane w’amashuri abanza.

Ubwo yaganiraga na Ihumure Tv, yatangaje ko icyatumye acikisha amashuri ari uko yangaga kuzaba umwarimu dore ko icyo gihe abantu benshi basozaga amashuri bagahita bakomereza ubuzima mu bwarimu.

Uyu mugabo bimwe mu byo atazibagirwa ni ugufungwa dore ko mu 2021 yaje gufungishwa na Se umubyara biturutse ku Mafaranga yibwe mu rugo iwabo. Muri iki kiganiro avugamo byinshi birimo uburyo yavuye iwabo muri Nyamagabe n’amaguru akaza i Kigali aje gushaka ubuzima.

David yasohoye indirimbo nshya yise "Mungu Anakupenda"

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA DAVID TUGANIMANA

REBA IKIGANIRO UYU MUHANZI YAGIRANYE NA IHUMURE TV

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Umwe mubagabo bindashyikirwa umwanditsi mwiza

Cyanditswe na:   »   Kuwa 06/01/2024 14:23