Korali Christus Regnat ibarizwa muri Kiriziya Gatolika, muri Paruwasi yitiriwe Umwamikazi w’Amahoro (Regina Pacis) i Remera, Arikidiyosezi ya Kigali.
Christus Regnat ni Korali yabaye ikimenyabose yamamaye mu ndirimbo ’Mama Shenge’ yakoranye n’abahanzi bamenyerewe nk’abaririmba indirimbo zisanzwe zitari izo mu kiriziya.
lyi korali ifite ubuhanga budasanzwe haba mu majwi no mu njyana ariko byabaye akarusho ubwo bakoranaga indirimbo ’Mama Shenge’ n’ibyamamare birimo ’Andy Bumuntu ndetse na Yverry’.
Iyi ndirimbo yabo yaje yiyongera ku zindi nka ’Igipimo cy’urukundo’ ya Rugamba Cyprien’, ‘Abatoya Ntibagapfe’, ‘Kuzwa Iteka ya Umurerwa Dorothée, n’izindi zitandukanye.
Kuri uyu 20 Werugwe 2024 ni bwo bashyize indirimbo hanze bise "Umuntu nyamuntu". Ni indirimbo bakoreye mu gitaramo baherutse gukora gisoza umwaka wa 2023 bise "i Bweranganzo" cyabereye mu ihema rya Camp Kigali kuri 19 Ugushyingo 2023.
Ni gitaramo kitabiriwe n’umwe mu bahanze bamaze kugira izina riremereye mu muziki wa gospel nyarwanda Josh Ishimwe wamamaye mu gusubiramo zimwe mu ndirimbo zakunzwe cyane muri Kiliziya Gatolika mu buryo bwa Gakondo.
Zimwe mu ntego z’iyi korali harimo gukomeza gufasha abantu batandukanye gusenga binyuze mu ndirimbo zisingiza Imana no gufasha abantu kuruhuka binyuze mu zindi ndirimbo zafasha abantu kongera kugarura ubumuntu n’urukundo mu bantu.
Kuri ubu Christus Regnat itegerejwe mu gitaramo cya Pasika kizabera muri BK Arena kuwa 31 Werurwe 2024. Ni igitaramo kizaririmbamo James n Daniella, Israel Mbonyi, Shalom choir, Alarm Ministries na Jehovah Jireh choir.