Umuramyi Bosco Nshuti uvuye mu ngendo z’Ivugabutumwa mu bihugu bitanu by’i Burayi, agarukanye indirimbo yitwa "Inkuru y’Urukundo" igaruka ku rukundo rw’umwami Yesu Kristo yakunze Itorero akanaryitangira.
Ubwo yaganiraga na Paradise, Bosco Nshuti yagize ati: "Iyi ni indirimbo ivuga ku nkuru mpamo y’Urukundo rwa Kristo Yesu, uwankunze ntamuzi akamfira hanyuma akabambwa ku musaraba akambera inshungu y’ibyaha byange".
Yongeyeho ati: "Nyuma yo kumva iyo nkuru y’ibyo Kristo yakoze ku bugingo bwange ikankiza umutima ikampa ibyiringiro ikampindura umwana w Imana, iyi nkuru numvise rero ntakwiyumanganya mpitamo kuyisangiza abatuye isi bose kugira ngo Kristo aganze mu bugingo bwabo nk’uko aganje mu bwanjye, nkaba nitwa icyaremwe gishya ndetse n’umuragwa w’ubugingo. Oooh Alleluiah".
Bosco Nshuti akaba asohoye iyi ndirimbo nyuma yo kumvira iminsi mukuru ya noheri ndetse n’ubunani ku mugabane w’uburayi. Ni urugendo rw’umugisha nk’uko Bosco Nshuti yabitangarije Paradise.rw mbere yo kuva mu Rwanda akaba yaranavuze ko ari isezerano ry’Uwiteka risohoye.
Nyuma yo kuva ku mugabane w’uburayi aho byari biteganyijwe ko agaruka mu Rwanda kuw 04/01/2024,B osco Nshuti ntiyigeze abona akanya ko kuruhuka dore ko yari akikijwe n’imishinga akaguye irimo indirimbo nshya ndetse n’ibitaramo.
Ubwo Paradise yamubazaga ibyerekeranye n’ishusho y’ivugabutumwa ku mugabane w’uburayi, yagize ati" Mu by’ukuri i Burayi ntabwo baba ari abantu benshi mu nsengero nk’uko ino biba bimeze, gusa baraterana bagafashwa kandi ubona abasenga baba babirimo by’ukuri".
Yavuze ko Imana yabanye nawe ndetse imukoresha ibikomeye, ati "Imana yabanye nanjye nagiye mu bihugu bitanu, nsura amatorero yagiye antumira ngo dufatanye kuvuga Yesu. Mu by’ukuri byagenze neza kuko hari abantu bagiye bakizwa bakakira Yesu mubuzima bwabo. Nagiye muri France, Polande, Belgium, Dan mark na Sweeden".
Ubwo yabazwaga ibyerekeranye n’Ishusho y’Umuziki we nyuma yo kuwurebera mu ndororwamo mpuzamakungu, yagize ati: "Nasanze umuziki wanjye n’ubwo hari abazi indirimbo zimwe na zimwe zanjye ariko ndacyafite byinshi byo gukora, ndacyafite umurimo ariko umuziki wanjye mu by’ukuri aho ngeze ndashima Imana".
Mu minsi ishize nyuma yo gusohora indirimbo yitwa "Mbaraga Zikiza", umwe mu bakunzi be uherereye mu gihugu cya Kenya yagiye ahatangirwa ubutumwa agaragaza ko Bosco Nshuti ari umuramyi w’umuhanga, gusa amusaba ko yakwagura imbago mu kuririmba mu cyongereza n’igiswahili nk’uko Israel Mbonyi yabishyize mu bikorwa bikamuviramo kuba umuhanzi w’icyitegerezo muri Afurika.
Mu kubaza Bosco Nshuti ingamba afite mu kwagura imbago z’ubutumwa bwe, yavuze ko kuri ubu arimo gukora indirimbo zo mu giswahili zikaba zizasohoka mu minsi ya vuba. Bosco Nshuti ni umwe mu baramyi bakunzwe cyane mu itorero rya ADEPR yonkeyemo amata y’Umwuka ndetse no mu Rwanda hose.
Ni umwe mu bantu bigaruriye imitima y’abakunzi ba Gospel ahanini biturutse ku butumwa bwiza bwa Yesu Kristo aririmba aho agereranywa na Pawulo dore ko nawe nta kindi yabwirizaga uretse Umusaraba wa Yesu Kristo.
Ni umwe mu baririmbyi bazwiho kugira ijwi rihumurira neza imitima dore ko akenshi iyo ahagaze ku ruhimbi isaha yahawe zigera benshi bumva yakomeza akaririmba. Akenshi iyo umubajije ishingiro ry’igikundiro afite agusubiza ko ari Ubuntu n’imbabazi yagiriwe na Yesu Kristo.
Ibi byiyongeraho kuba afite umutima wicisha bugufi Imana ikunda bigatuma akunze gutumirwa mu bitaramo bitabarika. Ni umwe mu bazazamurira Uwiteka icyubahiro mu gitaramo cyiswe "Redemption Live Concert" akaba yaratumiwe na Jado Sinza babanye muri Siloam Choir ndetse no mu itsinda rya New Melody.
Ni igitaramo giteganyijwe kuwa 17/03/2024 mu ihema ry’ibonaniro rya Camp Kigali. Nka Paradise.rw izwiho kuba umwanzi w’ishyari tuti: "Songa Mbere Bosco Nshuti".
Bosco Nshuti wari umaze iminsi i Burayi mu ivugabutumwa, yashyize hanze indirimbo nshya
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA BOSCO NSHUTI