× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nyuma yo kuboroga, Antoinette Rehema yahisemo kwinjiza abakunzi be mu mwaka w’ibinezaneza

Category: Artists  »  January 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Nyuma yo kuboroga, Antoinette Rehema yahisemo kwinjiza abakunzi be mu mwaka w'ibinezaneza

Umuramyi Antoinette Rehema wamamaye biturutse ku ndirimbo yitwa "Kuboroga", yateguje abakunzi be gutangirana umwaka wa 2024 "Ibinezaneza" anateguza indirimbo y’akataraboneka yise "Ibinezaneza".

Ubwo yaganiraga na Paradise.rw, Antoinette Rehema yavuze ko impera z’umwaka wa 2023 zamubereye nziza atakira umurimo w’Imana ndetse anihira ibizira bikorerwa ahera binyuze mu ndirimbo "Kuboroga" yasamiwe mu kirere.

Iyi ndirimbo kuva yasohoka, yishimiwe n’abantu benshi biganjemo abanyamakuru, abashumba b’amatorero ndetse n’abakiristo, ikaba imwe mu ndirimbo zacuranzwe cyane ku maradiyo n’amatereviziyo atandukanye mu Rwanda.

Nyuma yo gusoza umwaka mu muborogo mwinshi, kuri ubu Antoinette Rehema agiye gutangiza abakunzi be umwaka wuzuye ’Ibinezaneza’ mu ndirimbo nziza cyane y’intoranwa ikaba yitwa "Ibinezaneza". Iyi ndirimbo ni imwe mu zifite ubusobanuro bukomeye kuri we no ku muntu wese uzayumva.

Abajijwe aho inkomoko y’iyi ndirimbo, yavuzeko iyi ari indirimbo ihamya "ibyiza Imana yakoze mu buzima bwacu bituma twuzura ubuhamya tukabasha gukora tububwira abantu". Yagize ati: "Mpamya ko abizeye Imana neza, umwanzi ntaho yaduhera kuko Imana yaduhinduye abo kitaneshwa".

Akomeza avuga aho iyo ndirimbo "Ibinezaneza" yavuye, avuga ko mu minsi ishize ubwo yarimo aririmba iyi ndirimbo atwaye imodoka ubwo yari mu rugendo yerekeza ku kazi arokoka impanuka itunguranye y’inyamaswa nini yitwa "Original".

Iyi nyamaswa yo mu bwoko busa n’inka yamwitambitse ari mu muhanda nijoro. Ibi byabaye ubwo yarageze aho aririmba ati: "Umwanzi ubu ntaho yaduhera kuko waduhinduye abo kutaneshwa" akaba ari bwo yahushije iki gikoko kizwiho guteza impanuka zihitana ubuzima bwa benshi gishaka kwambuka umuhanda, Uwiteka aramufasha ahanyura yemye.

Uyu muramyi Antoinette Rehema utuye mu gihugu cya Canada, kuri ubu arabarizwa mu gihugu cy’u Rwanda, akaba akomeje gukorera ibiganiro ku maradiyo atandukanye ndetse n’amatereviziyo avuga ahanini ku ndirimbo ye "Kuboroga". Akomeje kandi gukora izindi ndirimbo zitandukanye.

Antoinette Rehema yamamaye cyane mu ndirimbo "Kuboroga"

Antoinette Rehema ari kubarizwa mu Rwanda

Iyi nyamaswa yitwa ’Original’, ziba mu gihugu cya Canada. Nyuma yo kurokoka impanuka y’izi nyamaswa, Antoinette Rehema yahisemo guteguza abakunzi be umwaka wuzuye "Ibinezaneza"

Rehema arashima Imana yamurokoye impanuka

RYOHERWA N’INDIRIMBO "KUBOROGA" YA ANTOINETTE REHEMA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.