Kera Hitler yakoresheje Inama arangije asaba ko bamuzanira Inkoko nzima. Barayizanye, ayifata amaguru atangira kuyipfura amababa n’ubwoya ikiri nzima.
Inkoko yarababaraga, igerageza kumwiyaka ariko biranga kuko yari yayifashe arayikomeza. Arayipfura yose arayirangiza itaka cyane, maze arangije ayiterera hasi muri salle barimo, inkoko ikomeza gurasaragurika kubera ububabare. Abantu bose bibajije igitumye akora ibyo birabayobera.
Arangije afata ingano arayitera itangira kuzitoragura, akomeza agenda azita hasi inkoko ikomeza kumugenda inyuma itoragura izo ntete. Arangije arababwira "Ati "kubera izi ntete z’ingano, iyi nkoko yirengagije ikibi nayikoreye, yirengagije ko nayambuye ibintu by’agaciro yari itunze iri kunyiruka inyuma ".
ISOMO
Duhora twiruka inyuma y’abo dukunda, kandi badasiba kutubabaza, bahora badukinga ibikarito ku maso, ibipindi byabo bigatuma tubagumaho tukirengagiza ko batubabaje, kubera utuvungukira bagenda batujugunyira twanga kubava inyuma nubwo baba batwambuye ibyenda kungana n’ubuzima.
Niba amababa n’ubwoya barabipfuye tukanga kumva, amaherezo bazadukuramo n’amaso, baduce ururimi cyangwa bakuremo umutima. Akiziritse ku mupanga iyo ukatawuciye, umupanga uragaca.