× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nyuma yo gusohora indirimbo "Uwiteka Niwe mwungeri", Betty yatanze umwitangirizwa wa 2024

Category: Artists  »  January 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Nyuma yo gusohora indirimbo "Uwiteka Niwe mwungeri", Betty yatanze umwitangirizwa wa 2024

Umwaka wa 2023 usize amaraso mashya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Imwe muri zahabu zari zitwikirije amazi ariko zigatwikururwa ni Betty Hatungimana umaze gusohora indirimbo ebyiri.

Nyuma y’indirimbo ya 1 yise "Ukuza", yasohoye indirimbo ya 2 yise "Uwiteka Niwe mwungeri" ifite ubusobanuro bukomeye ku muhamagaro w’uyu muririmbyi.

Paradise.rw yegereye uyu muramyi Betty Hatungimana tuganira ku muziki we. Uyu muririmbyi yavuze ko yatangiye kuririmba ku myaka 7 yonyine.

Abajijwe ku ndirimbo nshya "Uwiteka Niwe Mwungeri", yagize ati: "Iyi ni indirimbo yashibutse kuri Zaburi 23 ikomeza abakunzi b’umusaraba aho bibutswa ko Imana isubiza intege mu bugingo".

Yavuze ko yashakaga guhumuriza abantu ibigeragezo byirundumuriyeho nk’abarwayi. Ati: "Nimuhumure, Yesu aracyateze amaboko". Yashimangiye ko nko mu bigeragezo inshuti zakureka ariko Yesu we adashobora kukureka.

Impano yo kuririmba yamwatsemo kuva mu bwana bwe dore ko yabaye umutoza w’amajwi muri korali nkuru y’aho yateraniraga imyaka 12 yose nyuma yo gucutswa muri korali y’abana yaririmbagamo.

Ubwo yari mu mashuri yisumbuye aho yigaga mu gihugu cy’i Burundi mu mujyi wa Bujumbura, mu gihe bamwe mu banyeshuli babaga bahugijwe no kureba Filime, we yabaga ari muri repetition dore ko yaririmbaga muri korali.

Betty yavukiye mu gihugu cy’i Burundi. Amashuli abanza akaba yarayize muri iki gihugu anahakomereza icyiciro cya 1 cy’amashuri yisumbuye. Nyuma yaje gukomereza ubuzima mu Rwanda ahakomereza amashuri yisumbuye.

Abajijwe uko yafashe umwanzuro wo kuririmba ku giti cye yagize ati" Ibi nabitekereje nyuma yo kwandika indirimbo nyinshi bituma niyemeza gutambutsa ubutumwa nahawe mu ndirimbo zikubiyemo amagambo yo gukomeza abantu."

Abajijwe umuhanzi afata nk’icyitegerezo, yavuze ko akunda Apporinaire dore ko baririmbanye mu itsinda ryitwa Shemeza Music i Bujumbura. Yanavuze ko akunda bikomeye umuramyi Darlene wo muri Hillsong.

Ubutumwa Betty Hatungimana yibandaho mu kuririmba ni ubwo guhumuriza abantu no kubereka imbaraga ziri muri Yesu Kristo.

Iyi ndirimbo ye nshya ni iya kabiri nyuma yo gusohora indirimbo ya 1 yise "Ukuza" ndetse akaba yitegura gusohora indi ndirimbo ya gatatu.

Betty Hatungimana yijeje abakunzi be ko umwaka wa 2024 yiteguye kubaha indirimbo zizahembura imitima yabo akaba abasaba kumushyigikira ndetse no kumusengera.

Betty Hatungimana yateguje ibikorwa biremereye mu mwaka wa 2024

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO YA BETTY HATUNGIMANA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Muraho Neza,
Uyu muririmbyi Betty turamuzi neza afite impano ikomeye yo gukorera Imana, ubuhamya bwe nibwukuri .Kandi indirimbo ziwe nizo gukiza abantu, bagahinduka, bakava mubyaha bakamenya Yesu, nawe akabahezagira. Afite nimirimo myinshi mumuhamagaro we yogufasha abatishoboye nokuvuga ubutumwa bw’inkuru nziza yagakiza kubantu bose. Nikoko akeneye ingunga Imana iza bimufashemo turi kumwe. Michel

Cyanditswe na: Michel  »   Kuwa 18/01/2024 05:50