× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nyuma yo gusohora "Nibyo Irabikora", Sanze Eleda yahishuye ibyari bihishwe kuri iyi ndirimbo anateguza igitaramo

Category: Artists  »  July 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Nyuma yo gusohora "Nibyo Irabikora", Sanze Eleda yahishuye ibyari bihishwe kuri iyi ndirimbo anateguza igitaramo

Umuramyi Sanze Eleda wamenyekanye cyane mu ndirimbo "Ibisharira", akomeje guha abakunzi be indirimbo ziryoshye cyane.

Ni indirimbo amaze iminsi mike asohoye akaba yarayise "Nibyo irabikora". Nyuma yo gusohora iyi ndirimbo abayumvise bakagaragaza ko bayishimiye, yatangarije Paradise.rw ko nawe yishimiye iyi ndirimbo kuko yavuye mu mvamutima ze.

Yagize ati: "Nagira ngo mbwire abakomeje kumbaza imvano y’iyi ndirimbo ko nanditse iyi ndirimbo nshaka kubwira umuntu wese uzayumva ngo senga wizeye uwo ubwira ntukangwe n’ibyo uri gucamo uyu munsi kuko usubije amaso inyuma hari ibyo yakoze kandi byari bikomeye kurenza ibyo. gira kwizera Imana yo mwijuru irakora".

Yongeyeho ati: "Abantu bayakiriye neza cyane nk’ibisanzwe ku bakunda ibihangano byanjye uko bigenda bisohoka".

Abajijwe niba abona iyi ndirimbo izagira igikundiro no kwimakazwa mu mitima y’abakunzi ba Gospel nk’uko byagenze ku ndirimbo ’Ibisharira", yagize ati "Izayikurikira cyane rwose kuko nayo ifite umwihariko mu butumwa buyigize kuko buruzuye kandi ni bwo abantu dukeneye cyane muri iyi minsi buturarikira gusenga cyane kuko byose biva mu gusenga".

Yakomeje agira ati: "Nyuma yayo gahunda ni ugukomeza umuti mu ikaramu ngakomeza gusohora indirimbo nyinshi kandi nziza kuko abantu banyotewe bazikeneye cyane".

Sanze Eleda usengera mu Badivantiste b’Umunsi wa Karindwi, yahishuye ko ashobora gukora igitaramo uyu mwaka, ati: "Burya umuntu arapanga n’Imana igategura kandi imigambi y’umuntu isohozwa n’Imana, ndateganya mu mpera z’umwaka bikunze ni cyo gihe".

Iyi ndirimbo ije isanga izindi yasohoye mbere nka "Ihorere Rwanda", "Ibisharira", "Akagezi", "Nahuye na Yesu", "Wa munsi", "Irumva", "Umugoroba" ndetse n’izindi.

Sanze Eleda yavuze ku ndirimbo ye nshya "Nibyo Irabikora"

RYOHERWA N’INDIRIMBO ’NIBYO IRABIKORA’ YA SANZE ELEDA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.