× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nyuma yo gukurirwaho igikuta, Tonzi akomereje ibigwi muri Trace Awards ku gatuti kamwe na Benjamin Dube

Category: Artists  »  October 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Nyuma yo gukurirwaho igikuta, Tonzi akomereje ibigwi muri Trace Awards ku gatuti kamwe na Benjamin Dube

Nyuma y’iminsi idasaba kubarishwa Carculatrice umuramyi Tonzi asohoye indirimbo "Igikuta" yatuye abarimo Bosco Nshuti na Theo Bosebabireba, kuri ubu yongeye kwandika amateka.

Kuri ubu uyu muhanzikazi ufatwa nk’icyogere mu bahizi, yashyizwe mu bazasusurutsa abazitabira iserukiramuco ryiswe Trace Festival ritegurwa na Trace Tv, izamara iminsi 3 kuva kuva 20 kugeza kuwa 22/10/2023. Ni igikorwa gikomeye kizatangirwamo ibihembo bya Trace Awards.

Mu kiganiro na Paradise.rw abajijwe uko yiteguye iyi Festival, Tonzi yagize ati: "Nishimiye kwitabira iyi festival y’iminsi 3". Yongeyeho ko iyi Festival ari iserukiramuco ridasanzwe akaba yishimiye kuzataramana n’abarimo Rurangiranwa Benjamin Dube ukomoka muri Afurika y’Epfo.

Intego y’iri serukiramuco ni ugukomeza gushyigikira umuziki wa Africa aho ku itariki ya 21 Ukwakira hazatangwa ibihembo bikomeye bizashyikirizwa abahanzi batandukanye baturutse ku isi yose bakomoka muri Africa bari mu byiciro bitandukanye, mu rwego rwo gukomeza kuzamura ibendera ry’umuziki wa Africa mu ruhando mpuzamahanga.

Muri uwo muziki hakaba harimo igisata cya Gospel kibarizwamo Tonzi hamwe n’abandi bahanzi batandukanye barimo icyamamare Benjamin Dube, Korali Soweto yo muri Afurika y’Epfo n’abandi bakaba bazafatanya kuzamura ibendera ry’ijuru mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Kugura amatickets yo kwinjira bikaba bikomeje gukorerwa kuri traceawardsandfestival. Nyuma yo kwitabira Iyi festival, Tonzi azakomereza imihigo mu gutegura kumurika Album ye ya 9 ikaba izamurikwa mbere y’isozwa ry’umwaka wa 2023.

Umuramyi Tonzi akaba akomeje kwandika izina muri Gospel. Ni umwe mu baramyi baharaniye kwirukana dayimoni w’irungu n’agahinda gakabije yifashishije inganzo ye aririmba ihumure mu indirimbo "Humura", yifashishije Ishimwe mu gushimira Rugira ku bw’imirimo itarondoreka ikomeje kumukorera.

Mu minsi ishize yasohoye indirimbo "Igikuta" isamirwa hejuru n’abakunzi ba Gospel bakomeje kuyirahira bitewe n’icyanga cyayo. Ni indirimbo yakoze mu gushimira Imana ko yamurinze byinshi byari bimuzitiye, ubu akaba ari mu mashimwe.

Tonzi mu bazaririmba muri Trace Festival

Benjamin Dube mu bazaririmba muri Trace Festival

Benjamin Dube ari mu bahanzi ba Gospel bakomeye muri Afrika

Tonzi yari aherutse gushyira hanze indirimbo ’Igikuta’

RYOHERWA N’INDIRIMBO "IGIKUTA" YA TONZI

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.