× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nyuma yo guhabwa umwitero n’inkoni, Jean Luc wa Shalom Choir yavuze ku rugamba rumutegereje

Category: Artists  »  November 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Nyuma yo guhabwa umwitero n'inkoni, Jean Luc wa Shalom Choir yavuze ku rugamba rumutegereje

Korali Shalom ibarizwa mu itorero rya ADEPR Paroisse ya Nyarugenge ikomeje gutanga amakuru meza ku bakunzi bayo.

Ni nyuma y’uko Imana irobanuye abayobozi bazashumba iyi korali binyuze mu matora yabaye Tariki ya 11 Ugushyingo 2023, ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba aho Komite yatowe ifite Manda y’imyaka ibiri.

Ni amatora yasize Bwana Rukundo Jean Luc wahoze ari umuyobozi wungirije ahundagajweho amajwi atorewe kuba Perezida wa Korali Shalom ifatwa nka korali ya mbere muri ADEPR bitewe n’ibigwi ikomeje kubaka.

Uyu mugabo watorewe kuyobora iyi korali, azwiho ishyaka ryinshi, ubwitange ndetse no gukorana neza n’itangazamakuru. Ni umwe mu bakoresheje imbaraga z’umurengera mu gutegura igitaramo cyabereye mu nyubako ya BK Arena cyabaye kuwa 17/09/2023.

Nyuma yo kurobanurwa gahabwa inkoni n’umwitero, Paradise.rw yamwegereye imubaza byimazeyo ibyiyumviro bye nyuma yo gutorwa. Jean Luc yagize ati: "Nabyakiriye neza mbishimira Imana n’ababangiriye icyizere".

Yakomoje agira ati: "Abaririmbyi icyo nababwira ni kimwe ni uko bakomeza bagashyiramo agatege tugakora umurimo kuko nimugari cyane".

Jean Luc wahoze ari umuyobozi wungirije ndetse wigeze no kuba Perezida w’iyi korali, yahaye ihumure abaririmbyi ndetse n’abo bazafatanya kuyobora iyi korali aho yagize ati: "Ndabizeza ko uko twakoranaga bizakomeza ndetse kurushaho."

Agiye kuyobora korali izwiho kwitangira umurimo w’Imana imaramaje ikaba ihorana inyota yo kugera kuri rwa rugero Paulo yasabaga Timoteyo.

Ni nyuma y’igitaramo twavuze haruguru cyasigaye mu bitabo by’abakunzi ba Gospel bahuriyemo na Israel Mbonyi ufatwa nka nomero ya 1 muri Afurika y’iburasirazuba.

Twamubajije ihishurirwa basigaranye nyuma y’iki gitaramo. Jean Luc ati: "Ihishurirwa rindi dufite nyuma ya concert yo muri Arena, ni uko twashyizeho ubundi buryo bw’ivugabutumwa". Yahise akomoza ku gikorwa cyiswe "Shalom Charity".

Shalom charity ni igikorwa cy’ivugabutumwa rishingiye ku rukundo cyatangijwe na Shalom Choir isanzwe izwiho ivugabutumwa ry’Imirimo.

Nk’uko umuyobozi mushya yabivuze, ni iyerekwa ryagutse nyuma ya Shalom Gospel Festival yanasize baremeye abarimo abakobwa babyariye iwabo dore ko bamwe muri bo bigishijwe kudoda banahabwa imashini.

Yagize ati: "Nyuma y’ivugabutumwa dukora ryo kubwiriza ijambo ry’Imana binyuze mu ndirimbo, turashaka kwagura ivugabutumwa rinyuze mu bikorwa by’urukundo".

Mu gusobanura neza umurongo bihaye, yavuze ko iyi korali izajya ibwiriza abantu mu buryo bw’indirimbo ariko bakanafasha abantu bafite ibibazo by’ubuzima bitandukanye bakabaremera ibyiringiro by’ubuzima ndetse n’ubugingo.

Abajijwe impamvu bahisemo iri vugabutumwa, yavuze ko hagamijwe kubwiriza ijambo ry’Imana ndetse no gukora iby’iri jambo dore ko Urukundo rutavugwa ahubwo rushyirwa mu bikorwa.

Yunzemo ko hagamijwe gukora wa mukoro Kristo yadusigiye avuga ngo azatubwira ngo; yari arwaye ntitwamusura, yari ashonje ntitwamugaburira, yari yambaye ubusa ntitwamwambika.

Yemeje ko kuri ubu iri vuuga butumwa ry’urukundo rigeze kure. Nyuma yo gutangirira ku bakobwa babyariye iwabo, yyavuzeko mu minsi ya vuba hazamurikwa ibindi bikorwa bigamije urukundo.

Kubera ko ibikorwa byose bashyizeho umutima bisaba ubushobozi bwo mu buryo bwose, yasabye abakunzi ba Shalom Choir n’abaterankunga kubakomeza amaboko.

Amakuru Paradise izi kuri Jean Luc Rukundo watorewe kuba Perezida wa Shalom choir ni uko ari umwana wo mu batambyi, gukorana neza n’itangazamakuru bikaba biri mu maraso ye dore ko ari nabyo yaminujemo.

Dore Komite yatowe izafatanya na Shalom choir muri uru rugendo rwo kuzanira Kristo iminyago;

Perezida: Rukundo Jean Luc
Visi Perezida: Ndahimana Gaspard
Drigeant: Tuyisenge Innocent
Secretary: Nyiramana Charlotte
Accountant: Ndungutse Clement
Prayers: Habimana J.M.V
Social: Nibagwire Esperance
Development: Philbert Niyitegeka
Discipline: Peter Mutuyimana
Abagenzuzi:
Nsengiyumva Samuel& Elie Twagirumukiza.

Korali Shalom ni imwe muri Korali zimaze kuba ubukombe. Iyi korali yatangiye umurimo w’Imana mu 1983, itangira ari korali y’abana bo ku ishuri ryo ku ishuri.

Mu 1985 binyuze mu ntambwe Imana yabateresheje bafashe izina bitwa Korali Umunezero. Bigeze mu 1993 bakiriye abaririmbyi barimo abashinze ingo bituma bashaka izina bitwa Korali Shalom [Amahoro mu rurimi rw’Igiheburayo].

Ubu iyi korali ibarizwamo abaririmbyi barenga 140 barimo 78% bakuru ndetse n’urubyiruko 22%. Kuva batangira umurimo bashyize hanze indirimbo zakunzwe zirimo nka ’Jambo Nyamukuru’, ’Ndashima Umwami’, ’Mungu wangu’,

’Rirarema’, ’Yasannye Imitima’,n’izindi. Indirimbo bamamayemo cyane harimo "Uravuga Bikaba", "Abami n’Abategetsi" na "Nyabihanga".

Korali Shalom iherutse kwandika amateka atazibagirana aho yakoze igitaramo gikomeye cyabereye muri BK Arena kitabirwa n’abarenga ibihumbi 10, abandi 1000 babura aho bicara. Ni igitaramo cyabaye kuwa 17/09/2023.

Komite nshya ya Shalom choir

Uko bakurikiranye mu majwi

Ndahimana Gaspard wari Perezida wa Shalom choir yatorewe kuba Visi Perezida

Rukundo Jean Luc wari Visi Perezida wa Shalom choir yatorewe kuba Perezida

Shalom Choir ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Nyarugenge

RYOHERWA N’INDIRIMBO ’’"URAVUGA BIKABA" YA SHALOM CHOIR

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.