× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nyuma ya BK Arena, Jehovah Jireh Choir igiye gutanga ubuhanuzi muri Rubonobono

Category: Choirs  »  1 month ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Nyuma ya BK Arena, Jehovah Jireh Choir igiye gutanga ubuhanuzi muri Rubonobono

Uhereye ku bakuze bakunda iyi korali, abakiri batoya bo bitera mu bicu iyo bumvise indirimbo zayo, iyo yateguje gutaramiro usanga benshi bamesa kamwe bagasubika gahunda ngo badaca ukubiri n’ubuhanuzi bwa Jehovah Jireh choir ikomeje kwibutsa benshi ibihe by’intumwa aho buzuraga Umwuka Wera.

Kuri ubu iyi korali Ikaba igiye kwerekeza mu itorero rya Rubonobono muri Paroisse ya Gasave aho izataramira mu gitaramo giteganyijwe kuwa 28/04/2024.

Paradise.rw yaganiriye n’ishami rishinzwe itangazamakuru muri Jehovah Jireh choir. Ubwo babazwaga kuri uru rugendo, umwe mu bakuriye iri shami yagize ati: "Uru ni rumwe mu ngendo z’ivugabutumwa nk’uko Jehovah Jireh Choir yiyemeje gukorera ivugabutumwa mu ntara zitandukanye no mu mujyi wa Kigali tutibagiwe no hanze y’u Rwanda."

Yongeyeho ko bajyanye ubutumwa bw’ihumure bwo kubwiriza abantu kuva mu byaha ndetse no kwizera Umwami Yesu binyuze mu ndirimbo.

Ni igitaramo iyi korali yitabiriye nyuma yo guhembura abantu benshi bitabiriye Ewangelia Easter Celebration - igitaramo cyo gushyigikira Bibiliya cyabereye muri BK Arena.

Muri iki gitaramo abarimo Christus Regnat choir, Vestine na Dorcas ndetse na Irene Murindahabi bakaba barahagurukujwe n’indirimbo "Ayo mateka ntazibagirane" ya Jehovah Jireh Choir.

Yanamaze impungenge abibazaga niba kwitabira ibiterane n’ibitaramo bitabarika bidashobora kuba inzitizi yo gukomeza kukora indirimbo nk’uko babimenyereje abakunzi babo dore ko ibi bitaramo bisaba imbaraga nyinshi.

Ubwo babazwaga iki kibazo, umwe mu bashinzwe itangazamakuru muri iyi korali yagize ati: "Oya, n’ubusanzwe Jehovah Jireh Choir dukora ingendo nyinshi z’ivugabutumwa bitewe n’icyizere Imana yatugiriye."

Yavuze ko magingo aya nyuma yo gukora "Gumamo" imwe mu ndirimbo zanditse amateka mu buryo bwa Live recording, baherutse gusohora izindi zirimo "Imana iratsinze" n’iyitwa "Inkuru yanjye" ndetse bakomeje gutunganya izindi zafatiwe i Musanze zizakomeza kugera ku bakunzi b’iyi korali. Yavuze ko uretse izi ndirimbo hari n’izindi nshya biteguye gusohora.

Kuva mu mwaka wa 1998 ubwo yabonaga izuba, buri ndirimbo iyi korali ishyize hanze isigara mu mitima. Ubwo babazwaga ibanga ryihishe mu bihangano by’iyi korali, bavuze ko nta rindi banga bafite uretse gutumbira Imana.

Umwe yagize ati: "Twandika nk’abandi tugasenga nk’abandi ndetse tugahimba nk’abandi." Yunzemo ko icyo bakora ari uguha abantu ubutumwa Imana ibahaye binyuze mu ndirimbo nabo bagatangazwa no kubona umumaro w’imbuto babibye mu ndirimbo.

Yanavuze ko bemeye kuba abagabura b’ijambo ry’Imana bakaba bariyemeje kuba mu bihe byiza byo gusenga ndetse no kuba umuyoboro Imana itangiramo ubutumwa ibunyujije muri Jehovah Jireh Choir.

Ni korali yahawe ubuturo bw’Iteka mu mitima ya benshi binyuze mu ndirimbo zitandukanye. Jehovah Jireh Choir ni imwe muri korali yagiriwe Ubuntu bwo gukora ingendo zitabarika zigamije kwamamaza ubutsinzi bwa Kristo Yesu umwami n’umukiza.

Umwaka wa 2023 wo ukaba umwihariko dore ko yitabiriye ibiterane bikomeye. Bimwe mu biterane bitazibagirana ni icyabereye i Musanze muri Stade Ubworoherane.

Iki giterane cyiswe "Imana iratsinze Live Concert" cyabereye muri Stade Ubworoherane ku wa 19-20 Kanama 2023.

Ni igiterane Jehovah Jireh yifatanyijemo n’andi makorali nka Goshen Family Choir, Ingabire Choir, Urukundo choir na Shiloh Choir n’abavugabutumwa barimo Ev. Twahirwa Raymond na Pasiteri Rudasingwa Jean Claude.

Iki gitaramo kikaba cyarasize amateka akomeye i Musanze dore ko benshi mu banywaga ibiyobyabwenge bihaniye muri stade biyemeza gukurikira Kristo Yesu.

Kuwa 02-03 ukuboza 2023 Jehovah Jireh choir yitabiriye ikindi giterane cy’amateka i Gihundwe mu karere ka Rusizi. Cyabaye nyuma y’iminsi mike iyi korali isohoye indirimbo "Inkuru yanjye" yakozwe mu buryo bwa live recording.

Korali Jehovah Jireh yatangiye umurimo w’Imana mu 1998. Kuri ubu imaze imyaka 26 mu ivugabutumwa. Yamamaye mu ndirimbo nka “Gumamo”, “Turakwemera”, "Umukwe araje", "Tugufitiye icyizere Mana", "Izahanagura amarira", "Imana yaraduhamagaye", "Kugira ifeza", "Guma muri Yesu", "Ingoma yawe", "Intsinzi" n’izindi.

Jehovah Jireh choir yeretswe urukundo rwinshi muri Ewangelia Easter Celebration Concert

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Umuhanuzi muri korali, ni bwiza icyo twifuza ni uko umuhanuzi butangwa bwakagombye kugira ubushyishozi bukitonderwa , kuko bimaze ku garagara ko tugwije abahanuzi b’ibinyoma , bavuga amakuba gusa , nta nyigisho cyangwa inyunganizi idufasha ku mirimo iganisha ku butungane bwa ROHO cyangwa ubwumubiri.

Cyanditswe na: kayibanda Eugene   »   Kuwa 29/04/2024 06:39

Umuhanuzi muri korali, ni bwiza icyo twifuza ni uko umuhanuzi butangwa bwakagombye kugira ubushyishozi bukitonderwa , kuko bimaze ku garagara ko tugwije abahanuzi b’ibinyoma , bavuga amakuba gusa , nta nyigisho cyangwa inyunganizi idufasha ku mirimo iganisha ku butungane bwa ROHO cyangwa ubwumubiri.

Cyanditswe na: kayibanda Eugene   »   Kuwa 29/04/2024 06:39

Umuhanuzi muri korali, ni bwiza icyo twifuza ni uko umuhanuzi butangwa bwakagombye kugira ubushyishozi bukitonderwa , kuko bimaze ku garagara ko tugwije abahanuzi b’ibinyoma , bavuga amakuba gusa , nta nyigisho cyangwa inyunganizi idufasha ku mirimo iganisha ku butungane bwa ROHO cyangwa ubwumubiri.

Cyanditswe na: kayibanda Eugene   »   Kuwa 29/04/2024 06:38