Umuhanzikazi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Senga B. Christina [Senga B], nyuma yo gukora igitaramo gikomeye, ashyize hanze indirimbo yise "lhema ryo gushima".
Senga B. Christina [Senga B] ni umuhanzikazi uririmba indirimbo zihimbaza Imana, utuye mu gihugu cya Canada hamwe n’umuryango we. Asengera mu itorero rya Source Of Life Gospel Church.
Uretse kuba umuhanzikazi, ni n’umutoza w’amajwi (Music Director). Amaze imyaka 9 mu muziki kuko indirimbo ye ya mbere yageze hanze mu 2015.
Uyu muramyi avuga ko intego ye mu muziki ni ukwagura ubwami bw’Imana, biciye mu ndirimbo. Amaze igihe kinini atuye muri Canada, ariko mu minsi ishize yaje gutaramira abanyarwanda ku nshuro ye ya mbere ku wa 16 Gashyantare 2024 kuri Eglise Vivante Rebero.
Ni igitaramo yafatiyemo amashusho y’indirimbo ze ndetse no kwinjira byari ubuntu. Imwe muri izo ndirimbo yagiye hanze, akaba ari iyitwa l"hema ryo gushima" yabanjirije izo yafatiwe amashusho muri iki gitaramo yise "Hymn Stories Live Recording".
Muri icyo gitaramo ntiyarari wenyine kuko yari ari kumwe n’abandi baramyi basizwe amavuta barimo Prosper Nkomezi, Ben & Chance, Emmy Vox na True Promises Ministries.
Mu gihe amaze mu muziki, Seng B amaze gukora indirimbo zirimo ’Yesu Uri intwari’, ’Ur’Imana Nyamana’ yakoranye n’umuhanzi uririmba indirimbo za gakondo Intore Nziza Francis, ’Mu bikari’ yakoranye na Ben na Chance, ndetse ’Ndabizi’ yakoranye na Adrien Misigaro.