× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nyuma y’igitaramo yakoreye i Michigan, Gad Houston yahaye ubuki abakunzi be mu ndirimbo "Umusenyi" - VIDEO

Category: Artists  »  October 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Nyuma y'igitaramo yakoreye i Michigan, Gad Houston yahaye ubuki abakunzi be mu ndirimbo "Umusenyi" - VIDEO

Nyuma yo gusohora indirimbo "Shimwa" igakundwa n’ab’atari bacye, kuri ubu Gad Houston yasohoye india yise "Umusenyi" yiganjemo ubutumwa bugarura umunyabyaha kuri Yesu Kristo.

Gad Huston ni umwe mu bahanzi basengera mu itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa 7 rizwiho kugira abaririmbyi b’abahanga bafite amajwi ahebuje dore ko ari ryo ryareze abahanzi benshi cyane barimo Sarah, Tonzi na Vumilia.

Kuri ubu Gad Huston aherereye muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho yagiye gushakira ubuzima. Paradise.rw, ikinyamakuru cya Gospel cya mbere mu Karere cyamwegereye ngo atangarize abakunzi be imvano y’iyi ndirimbo nshya yise "Umusenyi".

Ni indirimbo yanditswe na Gad, amajwi yayo akorwa na Cholet Patrick mu gihe amashusho yakozwe na S&S record.

Gad yagize ati "Umusenyi ni indirimbo ivuga ku muntu wabaswe n’ibyaha hanyuma akagarukira umwami Yesu Kristo aho yashakaga kugaragaza imbabazi z’umukiza Yesu Kristo ku munyabyaha ugarutse mu rugo.

Iyi ndirimbo Umusenyi isohotse nyuma y’igitaramo gikomeye aherutse gukorera muri Grand Lapid i Michigan muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Bumwe mu butumwa bukubiye muri iyi ndirimbo: "Amaso yanjye arambaga, kuko yampize nk’Inyoni yanze ngurukijeho, urukuta rurangota. Yankikijeho ibitero n’ibyago antuza mu mwijima.

Chorus: Yewe, satani we wampekenyesheje Umusenyi, usiga ivu umutima wanjye. Nta mahoro akirangwamo sinibuka icyitwa gucungurwa.

Verse 2. Nyuma y’iyo mibabaro. Hari utemeye y’uko mpera yankuruje ineza ye, n’urukondo rwe ruhebuje. Yatanze umuzima bwe. Tuzibanire iwe mw’Ijuru nawe n’umwizera tuzibaniriwe mw’ijuru Wa mutima we, kiranukira umwami, mu bike no mubyinshi uzagororerwa. Mu bike no mu byinshi, uzagororwa".

Kuri ubu Gad Houston yasohoye india yise "Umusenyi"

RYOHERWA N’INDIRIMBO "UMUSENYI" YA GAD HUSTON

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.