Umuramyi Frank Rudasingwa usengera muri New Life Bible Church akaba n’umuyobozi w’umuryango wa Gikristo witwa MOCI (Messengers of Christ Int), yakoze ku nganzo akora indirimbo nziza yise "Ntakikunanira".
Ashyira hanze iyi ndirimbo, Frank Rudasingwa yabwiye Paradise ko iyerekwa rye ryagutse cyane mu bijyanye n’urugendo rushya mu buhanzi. Yagize ati "Imana koko ntakiyinanira nzi neza ko uru rugendo dutangiranye nzakomeza kugendana nayo ikampa ubutumwa buhembura ubwoko bwayo".
Nubwo ashize hanze indiririmbo yari asanzwe aririmba ndetse afasha abantu batandukanye mu bitaramo byabo ndetse akanitabira gahunda nyinshi za Gospel.
Iyi ndirimbo ye nshya izakurikirwa n’izindi yashoje gukora ndetse ahamya ko abakunzi be batazagira irungu na gato kuko indiririmbo arazifite nyinshi ndetse akaba azajya akora nk’uko azabishobozwa.
Yasabye abakunzi ba Gospel kuyisangiza abandi bityo ikagera kure kuko ubutumwa buyirimo ari ubuhamya bw’Imbaraga nimirimo Imana yamukoreye. Yagize ati "Mfite ubuhamya bukomeye bw’umurimo ukomeye Imana yakoze yakoze, yankijije Indwara y’umwijima ndetse nsimbuka impanuka ikomeye mara igihe nkoresha imbago".
"Ntakikunanira" ni indirimbo ikubiyemo iyo mirimo yose Imana yakoze ndetse n’izindi ndirimbo afite n’izihamya imirino Imana ikomeza gukora mu buzima bwe. Afite ubuhamya bukomeye yanyujije mu nkuru mbarankuru yise "THE STORY BIHEND".
REBA INDIRIMBO "NTAKIKUNANIRA" YA FRANK RUDASINGWA KURI SHENE YE YA YOUTUBE YISE FRANKRUDS_OFFICIAL
Frank Rudasingwa ni Umuramyi akaba n’Umuyobozi w’umuryango wa Gikristo witwa MOCI