× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nyuma gukurirwa ingofero na Mike Karangwa na Nelson Mucyo, Rehema w’imyaka 14 yinjiye mu muziki

Category: Artists  »  3 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Nyuma gukurirwa ingofero na Mike Karangwa na Nelson Mucyo, Rehema w'imyaka 14 yinjiye mu muziki

Ishimwe Rehema umwe mu banyempano bitabiriye Rwanda Gospel Stars Live Edition II mu karere ka Rusizi, kuri ubu yinjiye mu muziki byeruye asohora indirimbo yise "Sinzakuvaho".

Ishimwe Rehema ni umwe mu banyempano bitabiriye irushanwa rya Rwanda Gospel Stars Live ryo mu mwaka wa 2024 ryatangiriye mu Karere ka Rusizi ahatoranyijwe abanyempano barindwi muri 37 bahataniraga guhagararira akarere ka Nyamasheke na Rusizi.

Gusa iri rushanwa ryaje gusubikwa ubwo hari hasigaye ijonjora ryo mu mujyi wa Kigali bitewe n’ifungwa rya Nzizera Aimable wateguraga iri rushanwa.

Mu karere ka Rusizi, abanyempano barindwi batambutse bemye imbere y’akanama nkemurampaka batsindiye gukomeza ni Hirwa Eric, Ishimwe Rehema, Mugisha Cyiza, Mungwariho Jean Nepo, Ntaganda Chandelier, Uwamahoro Jeannette na Uwimbabazi Clementine.

Muri iri rushanwa, ubwo abagize akanama nkemurampaka bahamagaraga Ishimwe Rehema, benshi batunguwe n’ijwi ry’uyu mwana muto cyane ugereranyije n’abandi bitabiriye iri rushanwa.

Uyu mwana yakuriwe ingofero n’akanama nkemurampaka kari kagizwe na Karangwa Mike, Nelson Mucyo ndetse na Ruth Kavutse aho bose batangariye uyu mwana, bemeza ko azavamo umuhanzi ukomeye mu gihe yabona amaboko meza amusigasira.

Aganira n’itangazamakuru, Ishimwe Rehema waturutse mu Murenge wa Mururu, yagize ati “Ndamutse ntsinze, amafaranga bampa nashaka uko nsohora indirimbo hanyuma ngashaka abana bafite impano nkabafasha kuzagura.”

Rehema ni muntu ki?

Ishimwe Rehema ni umwana muto cyane dore ko afite imyaka 14 akaba yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuli yisumbuye mu kigo cy’amashuli cya T.S.S Cyirabyo.

Yatangiye kuririmba akiri muto aho yatangiriye kuririmba mu ishuli ry’icyumweru ku myaka ine gusa.

Umunsi wa mbere aririmba umuyobozi wa Korali ya mbere aho asengera yahise amubonamo impano idasanzwe ndetse aza guhita asaba ababyeyi be ko yaza muri korali.

Kuri ubu asengera mu itorero rya ADEPR Paroisse Kampembe akaba umuririmbyi wa "Urwibutso choir" iherereye mu karere Ka Rusizi, Umurenge wa Mururu, Akagali ka Gahinga, Umudugudu wa Gipfura, akaba ari no mu nkingi za mwamba zayo.

Rehema ni umwana wa gatandatu mu bana umunani.

Ishimwe Rehema afite impano yakuriwe ingofero na Mike Karangwa na Nelson Mucyo

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO "SINZAKUVAHO" YA ISHIMWE REHEMA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Uyumwana Turamushyigikiye Cyane Imana Imwagure Kandi Ihe Imigisha namwe mukora inkuru kubanyempano

Cyanditswe na: Asa mirenge Jean claude   »   Kuwa 16/02/2025 14:13