Nyarugenge Worship Team yateguye igitaramo gikomeye “Hymnos 4” kizabera kuri ADEPR Nyarugenge ku itariki ya 27 Mata 2025
Korali y’ivugabutumwa ya Nyarugenge Worship Team igiye kongera guhurira n’abakunzi bayo mu gitaramo cy’ikirenga, cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza Umucunguzi Yesu Kristo no kubwira imitima ya bose iti: “Nimuze mwinjire ahera h’ahera.”
Nyarugenge Worship Team, ni itsinda rimenyerewe mu kuramya no guhimbaza Imana rikorera ku rusengero rwa ADEPR Nyarugenge. Ryamaze gutangaza igitaramo cy’ivugabutumwa bise Hymnos 4, giteganyijwe kuba ku Cyumweru tariki ya 27 Mata 2025 guhera saa 3:00 z’amanywa (3PM).
Iki gitaramo kizaba ari umwanya wihariye wo gushimira Imana, kuyiramya no kuyegereza imitima y’abantu binyuze mu bihangano byujuje ubuhanga n’umwuka w’Imana. Gifite intego iboneka mu Kuva 12:13, ahavuga ko Imana igaragaza uburinzi bwayo ku bayumvira, bityo hakaba hitezwe ko bizaba ibihe by’ugusubizwamo imbaraga n’umwuka mushya.
Nyarugenge Worship Team na Holy Nation Choir ya ADEPR Gatenga bazaririmba muri ibyo birori by’Ijambo n’indirimbo. Pasiteri Sebugorore Henry ni we watumiriwe kuzageza Ijambo ry’Imana ku bazitabira, na ho Pasiteri Valentin Rurangwa abe ari we uzakira iki gikorwa.
Mu kiganiro Ndayisenga Aaron, Perezida wa Nyarugenge Worship Team yagiranye na Paradise, yavuze ko intego y’iki gitaramo ari “guhuriza hamwe abantu bose bakeneye guhemburwa mu buryo bw’umwuka, kuramya Imana no guhindurirwa ubuzima.”
Iki gitaramo kizabera ku rusengero rwa ADEPR Nyarugenge kandi cyatumiwemo n’abandi baramyi batandukanye bazatangazwa ku munsi nyir’izina. Abakunzi b’indirimbo zo kuramya bashishikarijwe kuzirikana itariki no kwitegura kwakira imigisha yihariye binyuze mu bihangano byiza.
Amakuru y’ibanze:
Itariki: Ku wa 27 Mata 2025
Ahazabera igitaramo: ADEPR Nyarugenge
Isaha: Saa 3:00 z’amanywa (3:00PM)
“Hymnos 4 si igitaramo gusa, ni urugendo rwo gusanga Imana ahera h’ahera, aho umutima ugarukira Uwiteka.” — Nyarugenge Worship Team
Nyarugenge Worship Team, ni itsinda rimenyerewe mu kuramya no guhimbaza Imana rikorera ku rusengero rwa ADEPR Nyarugenge
Umva imwe mu ndirimbo ziri ku muyoboro wabo, bazanaririmba muri iki gitaramo:
Uwiteka Imana ibahe umugisha,kandi ikomeze gushigikira umurimo wayo muri twe.
Iduhaze ibyiza byose kubw’ubwami bwayo.
Gukira kw’imitima,kubohoka,kuzuka ,gukira indwara ndetse n’amahoro y’uyuzuye bitangwa n’Umwami wacu Yesu Kristo bizaganze none niteka ryose.
MUHEZAGIRWE.