Iradukunda Elie wo mu Karere ka Nyamasheke wari usanzwe ari Umupasiteri mu Itorero EMLR Conference ya Kigali yasanzwe yapfuye arohamye mu Kiyaga cya Kivu ubwo yari yagiye kogeramo nta muntu bari kumwe.
Mu Mudugudu wa Muhavu,Akagali ka Mubuga,Umurenge wa Gihombo, Akarere ka Nyamasheke, haravugwa urupfu rwa pasiteri Iradukunda Elie wo mu itorero EMLR Conference ya Kigali, wagiye koga mu kiyaga cya Kivu kikamuhitana.
Saa Tatu za mu gitondo tariki 7 Mutarama 2026, nibwo uyu muvugabutumwa wari umaze iminsi arwaye malaria yazindutse ahamagara kuri telefone umukozi we wo mu rugo wakoraga ataha n’abo basanzwe bakorana, ababwira ko agiye kujya ku bitaro kwivuza, ariko ko ari bubanze kunyura ku kiyaga cya Kivu koga.
Mu kiganiro yahaye Imvaho Nshya, Niyibigira Joseph, umuturanyi wa nyakwigendera akanaba umukuru w’Isibo Isheja, mu Mudugudu wa Muhavu, muri aka kagali ka Mubuga, wageze bwa mbere aho nyakwigendera yarohamye, yavuze ko Pastor Iradukunda Elie yahageze mu ma saa tatu n’igice z’igitondo aje koga, uyu Mutwarasibo we ahagera mu ma saa tanu n’igice z’amanywa na we aje koga.
Nyakwigendera wari ufite imyaka 31 y’amavuko yari akiri ingarungu, akaba yakundaga kujyana n’umusore wamukoreraga mu rugo uri mu kigero cy’imyaka 20, akora ataha iwabo.
Bari bajyanye kuri iki kiyaga koga ku wa mbere tariki ya 5 Mutarama 2026 baratahana bananyura imbere yo k’uyu Mutwarasibo Niyibigira Joseph, ariko uyu mupasiteri avuga ko arwaye malariya, anafata imiti yayo.
Ati: "Ku wa Gatatu tariki 7 Mutarama, nka saa tatu z’igitondo,pasiteri utari wagiye ku kazi,uwo mukozi we avuga ko yamuhamagaye akamubuza kuza gukora, ko agiye kujya ku bitaro bya Kibogora ngo bamurebere uko ahagaze n’iyo malariya, amuhamagara aje. Umusore amusubiza ko na we yumvaga arwaye agiye kuri poste de santé ya Mubuga kwivuza.’’
Bakimara kuvugana ,pasiteri Iradukunda Elie yahamagaye kuri telefoni umugore bakorana witwa Mukamunana na we amubwira ko agiye kwivuza ku bitaro bya Kibogora ariko abanza guca ku kivu koga. Mukamunana na we utari wagiye ku kazi yamubujije kujya koga wenyine,pasiteri aramwangira aragenda.
Niyibigira avuga ko ubusanzwe iyo pasiteri Iradukunda Elie yajyaga ku kivu koga, yogeraga mu gice bita ku Kavange, ajyanye n’uwo musore wamukoreraga, bagaca inzira nyabagendwa ica aho kwa Niyibigira mu mudugudu wa Muhavu,ariko uwo munsi yagiye wenyine, ahagera aciye indi nzira ikikira inkengero z’ikiya cya Kivu, ica ahitwa mu Ntobwe, umudugudu wa Ruhingo.
Avuga ko pasiteri ahanyura yanyuze ku barobyi barobaga bamubaza niba aje kubagurira isambaza, arabahakanira arakomeza ajya koga, nta wundi bari kumwe. Niyibigira avuga ko yari ari iwe asarura ibishyimbo, abirangije muri ayo ma saa tanu n’igice,yumva na we ashatse kujya ku Kivu koga, ajyayo.
Ati: "Ngeze nko muri metero 100 uvuye ku Kivu, ntaragera aho nogera ariko mpabona, mbona imyenda ku nkengero sinabona nyirayo. Ndakomeza ndamanuka ndayegera mbona ni ipantalo y’itiriningi, umupira w’umweru, kambabili z’ubururu za Umoja,n’umupira w’imbeho ufite amaboko y’umweru ahandi ujya gusa n’umuhondo,nanahabona telefoni nini n’imfunguzo 5."
Avuga ko yahagaze iruhande rw’ibyo yari ahasanze asanga birarambitse,ntiyabona umubaza icyo ahakora, aranahamagara ngo yumve niba hari umuntu hafi aho aramubura.
Ati: "Nahise nterura iyo telefoni nkanda ku ruhande rwayo, nta muntu mbona umbuza. Mbonamo ifoto ye iri kumwe n’iya Musenyeri w’itorero EMLR,Kayinamura Samuel kuko ni uw’ino iwacu,iwabo turaturanye nsanzwe muzi. Nagerageje kongera guhamagara nti “Yewe nyiri iyi telefoni uri he?’ mbura unsubiza.’’
Yahamagaye abandi barimo umukuru w’umudugudu wa Muhavu, n’uw’umudugudu wa Mubuga wahingaga hafi aho wumvaga ahamagara arahagera, anatuma kuri ba barobyi pasiteri yaciyeho akoresheje abari bahanyuze mu bwato bava guhinga, n’abandi baturage.
Bahageze bose bahamagara inzego z’umutekano zibabwira kuba bamushakisha, ba barobyi baroga bageze nko muri metero 6 uvuye ku nkombe umwe ababwira ko abonye umurambo hasi mu Kivu mu mabuye, bawukuramo ujyanwa ku bitaro bya Kibogora n’ubu ari ho ukiri.
Avuga ko asanga kurohama kwa pasiteri byaratewe no guhindura aho yogeraga kuko anavugana na Mukamunana amubuza, yamubwiye ko hari aho yogera hari utwatsi twiza,hadateye ikibazo.
Aho yarahakikiye,yogera aharehare cyane,bagakeka ko ari cyo cyatumye arohama, atanafite hafi uwamutabara,atanambaye imyambaro yabugenewe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihombo, Niyitegeka Jerôme, avuga ko nyuma y’igenzura basanze pasiteri Iradukunda Elie yararohamye yoga.
Ati: “Twasanze yaragiye koga akarohama nta wamwishe. Turongera kwibutsa abaturage bajya koga mu Kivu kwirinda kugenda bonyine igihe batazi koga neza, bakanitwararika kwambara imyambaro yabugenewe kuko iyo aba ayambaye bitari kumugendekera kuriya.’’
Gitifu Niyitegeka yavuze ko bahise banakorana inama n’abaturage babaha ubutumwa bwo kwirinda koga batambaye ijire y’ubutabazi. Banabagiriye inama y’uko igihe bagiye koga bajya bagenda ari itsinda kuko nubwo umuntu yaba azi koga anambaye ijire ashobora kugera hagati umubiri ukananirwa.