× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nyamasheke: Jehovanis Choir ihagurukanye imbaraga nk’iza Ferrari igiye gushyira hanze E.P y’indirimbo 6

Category: Choirs  »  1 week ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Nyamasheke: Jehovanis Choir ihagurukanye imbaraga nk'iza Ferrari igiye gushyira hanze E.P y'indirimbo 6

Jehovanis Choir ibarizwa mu itorero rya UEBR Ruheru ahitwa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke, igiye gukora ibintu byananiye abahanzi bakomeye ahubwo bikorwa n’abahanzi mpuzamahanga.

Muri iki gihe bizakugora kubona korali cyangwa umuhanzi yasohoreye rimwe EP igizwe n’indirimbo esheshatu, cyane cyane kuri korali igitangira, doreko abenshi bakubwira ko bigorana gukora ibikorwa byo kumenyekanisha izi ndirimbo icyarimwe.

Niyo mpamvu abenshi usanga basohora indirimbo imwe imwe, bakayikorera promotion yarangira bagasohora indi. Gusa Jehovanis Choir mu minsi mike igiye gukora igikorwa kiremereye cyo gusohora EP, ni igikorwa tumenyereye mu bahanzi bo mu bihugu bikomeye nka Nigeria.

Mu kiganiro twagiranye na Producer Eric Niyitegeka umwe mu ba producer bakomeye akaba ari nawe urimo gufasha iyi korali muri iki gihe, yavuze ko nta mboganizi ku byerekeranye no gusohorera rimwe EP.

Yagize ati: "Iyi ni korali nziza ifite gahunda tukaba twiteguye buri kintu cyose". Yavuze ko ibikorwa byo kugeza izi ndirimbo mu itangazamakuru no kuzisangiza abantu byose biteguye neza.

Producer Eric ni izina riremereye kandi rifite igisobanuro muri Unlimited Record. Gusa kuri ubu akaba akataje imirimo yo gufasha amakorali atandukanye arimo na Jehovanis Choir UEBR Ruheru. Si ama korali gusa dore ko afasha n’abahanzi batandukanye.

Uyu musore usanzwe azwi mu bikorwa byo gutoza amakorali akaba n’umuramyi, muri iki gihe arakataje mu bikorwa byo kubaka inzu izajya itungana indirimbo za Gospel (Audio+Video). Ni label yitwa PAD Ltd.

Iyi EP igiye gushyirwa hanze ikazaba yitwa "Andi Mashimwe", izi ndirimbo zizabanzirizwa n’iyitwa "Andi Mashimwe". Jehovanis Choir yatangiye ivugabutumwa mu mwaka wa 1989 kuri ubu ikaba igizwe n’abaririmbyi hafi 80.

Jehovanis Choir igiye gukora ibintu byananiye abahanzi bakomeye ahubwo bikorwa n’abahanzi mpuzamahanga

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.