Umurwanyi mwiza w’intambara ntatangazwa n’uko yaguye ahubwo ababazwa n’uko abuze imbaraga zimuvana hasi.
Mu buzima, ikibazo si ubwoko bw’intambara turwana cyangwa igipimo cy’ibibazo duhura nabyo mu rugendo rw’ubuzima kwisi. Ikintu cy’ingenzi ni ukwisobanukirwa neza ukamenya ko utari mu kazitiro k’abantu bakwiriye kudamarara ahubwo ko uri umusirikare ku rugamba, ko uri indwanyi kandi indwanyi yahagurkiye gutsinda.
Inshuti zacu rimwe na rimwe iyo zituganirira ubwoko bw’Intambara zirwana, tujye tuzirikana ko hari aho dukwiriye gushibura imbaraga zose zitubamo ndetse no kuzikomeza ku rugamba. Ijambo ry’Imana ritubwira ko ushaka Imana ayibonera muri mwene se, kandi Imana ni urukundo bivuze ngo urugero rwiza rw’urukundo Imana idukunda ruri hafi yaho tuba kuko rubonekera mu nshuti, abavandimwe n’abo duturanye.
Amagambo meza aturisha umutima kandi ineza uyisanga Imbere. Nta kintu cyiza mu buzima cyaruta kumva ko hari umutima umwe wasetse cyangwa ko hari umuntu umwe cyangwa babiri bashobora kuvuga ko wabujuje intego zo kudacika intege no gukomeza urugendo.
Twagiye twumva inkuru z’abavandimwe bivutsa ubuzima, kubera kumva isi ibikaragiyeho, imfubyi nyinshi zisanze mu mazi abiri kubera kubura kirengera, abana benshi bisanze mu muhanda kubera kubura urukundo, abandi bisanze barera abandi kandi nabo bakwiriye kurerwa.
Maze iminsi nganira n’inshuti yanjye ya cyera twari twaraburanye, nayibukije uburyo yari indwanyi ikomeye y’urukundo.
Umusirikare ntacika intege, n’iyo yamenya ko umwanzi amugose, we ahora yumva habura gato urugamba rukagera mu mahina.
Iyi nkuru isubizemo imbaraga benshi mu nshuti zacu zihanganye n’ibibazo bitandukanye by’akatambutse cyangwa iby’amateka. Nugwa hasi ukumva ko wagezeyo uzarwane nk’ingabo idasanzwe, uzafore umuheto wawe nka mudahusha ntutsikamirwe ngo ugume hasi. Haguruka iki ni igihe cyawe cyo kurwana kandi uzanesha.