× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nubwo ubukristo buri guhananuka mu mibare urubyiruko rwo rwiziritse kuri Bibiliya— Ubushakashatsi

Category: Ministry  »  2 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Nubwo ubukristo buri guhananuka mu mibare urubyiruko rwo rwiziritse kuri Bibiliya— Ubushakashatsi

Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko urubyiruko rw’Abakirisitu ruri kurushaho gusoma Bibiliya, nubwo bwose ubukristo buri kugabanuka ku isi.

Raporo nshya yakozwe ku rubyiruko rwo hagati y’imyaka 15 na 30 yagaragaje ko nubwo isi ikomeje kugenda iva ku myizerere ya gikristu mu bice bimwe na bimwe, urubyiruko rwinshi rukiri hafi ya Bibiliya ndetse bamwe bakaba bayikoresha cyane kurusha abakuru.

Iyo raporo yiswe “Patmos Youth Report” yakozwe ku bufatanye bwa Gallup, Patmos Initiative na United Bible Societies. Yakorewe ku bantu ibihumbi 91 bo mu bihugu n’uturere 85 byo ku isi, harimo urubyiruko rugera ku bihumbi 28.7.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko Abakirisitu bato cyane cyane abafite hagati y’imyaka 18 na 24, bakoresha Bibiliya kenshi kurusha uko benshi babitekerezaga.

Ku rwego rw’isi, hafi kimwe cya kabiri cy’urwo rubyiruko ruvuga ko rusoma cyangwa rukoresha Bibiliya nibura buri cyumweru.

Raporo igira iti: “Urubyiruko rw’Abakirisitu rworoherezwa no kuganira ku kwizera kwarwo,” ibintu bavuga ko bivuguruza imvugo imaze igihe ivuga ko urubyiruko rutakijya rwita ku by’iyobokamana.

Iyo raporo yagaragaje kandi ko urubyiruko rwinshi rushobora kuvuga inkuru zo muri Bibiliya, gusobanura ukwizera kwarwo no gukoresha inyigisho za Bibiliya mu buzima bwa buri munsi.

Mu bice byiganjemo Abakirisitu nka Latin America n’Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, ubushakashatsi bwerekanye ko urubyiruko rufite ukwizera gukomeye, rukoresha Bibiliya buri gihe kandi rugashaka kuyisobanukirwa kurushaho.

Mu bihugu byo mu Burayi, Amerika ya Ruguru na Australia, aho abantu benshi bagenda bava ku myizerere ya gikristu, ubushakashatsi bwerekanye ko nubwo umubare w’abiyita Abakirisitu ugenda ugabanuka, abakiri bato bafite ukwizera nyakuri bo bakomeje kwegera Bibiliya.

Raporo ivuga kandi ko hari abantu miliyoni 240 batari Abakirisitu ariko bashaka kumenya byinshi kuri Bibiliya. By’umwihariko, urubyiruko rutari Abakirisitu mu bihugu bikize kandi bitita cyane ku iyobokamana, rugaragaza amatsiko menshi kuri Bibiliya kurusha abakuru.

Abagera kuri 70% by’ababajijwe ku isi hose, harimo n’abatari Abakirisitu, bavuga ko inkuru zo muri Bibiliya ari ingenzi ku bana kuko zibigisha indangagaciro n’ubuzima bwiza.

Urubyiruko rwinshi ruvuga ko rubona Bibiliya nk’isoko y’ubwenge n’ibisubizo ku bibazo bikomeye by’ubuzima, nubwo bamwe baba bagifite gushidikanya ku kwizera.

Benshi mu rubyiruko kandi ntibakoresha gusa amatorero kugira ngo bige Bibiliya, ahubwo bifashisha uburyo bw’ikoranabuhanga burimo applications, podcasts, amashusho n’inshuti zabo.

Umwe mu banditse iyo raporo, Richard Powney, yavuze ati: “Twabonye ko mu bice bimwe na bimwe by’isi, urubyiruko rw’Abakirisitu rukoresha Bibiliya cyane kurusha abakuru. Hari ibyo raporo yemeje, ariko hari n’ibyo yatunguyeho benshi.”

Ubushakashatsi bwongeye kwerekana ko Abakirisitu bakoresha Bibiliya cyane bakunda gufasha abandi, gukora ibikorwa by’ubugiraneza no kugira uruhare mu mibereho myiza y’abaturage.

Raporo isoza ivuga iti: “Abakoresha Bibiliya neza bagira uruhare rwiza muri sosiyete, baba bato cyangwa bakuru.”

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.