× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nubwo ncibwa intege sinshobora kureka kuririmbira Imana- Chris Aimé ukunzwe mu ndirimbo “Nta Cyo Mugaya”

Category: Artists  »  7 February »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Nubwo ncibwa intege sinshobora kureka kuririmbira Imana- Chris Aimé ukunzwe mu ndirimbo “Nta Cyo Mugaya”

Ahishakiye Aimé Pacifique umaze imyaka irenga 14 azwi ku mazina ya Chris Aimé nk’umuhanzi w’umuhanga, nyuma yo gushyira hanze indirimbo yise “Nta Cyo Mugaya” yatangaje ikimutera imbaraga agakomeza kuririmbira Imana nubwo acibwa intege na byinshi.

Ku wa 31 Mutarama 2025, umuhanzi Chris Aimé yashyize hanze indirimbo nshya yise “Nta Cyo Mugaya”, yafatanyije n’umuhanzikazi Mami Espe wo muri Holly Nation Choir.

Ni indirimbo ivuga ku budahemuka bwa Yesu, ishimangira ko nta cyo umuntu ashobora kumugaya kuko abana n’abe mu bihe byose, mu byiza no mu bigoye.

Nubwo akomeje gushyira hanze ibihangano bifasha benshi, Chris Aimé avuga ko urugendo rwe mu muziki rudahora rworoshye. Mu kiganiro yagiranye na Paradise, yavuze uko yahuye n’imbogamizi nyinshi, zimuca intege ariko agakomeza kuririmbira Imana.

"Maze imyaka 14 ndi umuhanzi, ariko iyo ndebye nsanga ntaragize amahirwe yo kugira indirimbo igera kure cyane. Igihe natangiraga kuririmba indirimbo zihimbaza Imana, numvaga bizanyorohera kumenyekana, ko ubutumwa bwanjye buzagera kure mu buryo bworoshye.

Nyamara nasanze atari byo. Na Gospel ifite inzira igoranye kuko nta mupasiteri uzaguhamagara ngo uririmbe ku buntu, kandi nta muntu uzumva indirimbo yawe ngo ayikunde kuko gusa uvuga iby’Imana. Ni yo mpamvu rimwe na rimwe ncika intege.”

Ikindi kimuca intege ni igihe asohoye indirimbo, ariko ntigire aho igera. Ati:

“Iyo ndebye, ngasanga indirimbo nayikoze ariko bigasa n’aho nyiyumvira njyenyine, binca intege. Noneho nkabona n’abo turi kumwe, abo tubana, batigeze bayumva… ndatekereza nti ‘Niba aba hafi batayumva, abakure se bo byagenda bite?’ Biba binkomereye."

Uretse ibyo, Chris Aimé avuga ko ikiguzi cyo gukora umuziki na cyo ari ingorabahizi. "Gukora indirimbo no kuyimenyekanisha bisaba amafaranga menshi, kandi si ibintu byoroshye."

Impamvu adacika intege
Nubwo ibi byose bimutera kumva yareka umuziki, Chris Aimé avuga ko nta kintu cyamubuza gukomeza kuririmbira Imana. Ati:

"Navuze ko byose ari ingorane, ariko ikimbashisha gukomeza ni uko ndirimbira Imana, si abantu. Si ibintu nkora nshaka inyungu, ahubwo ni umurimo Imana yampamagariye. Iyo nibutse ibyo, sinshobora kureka kuririmba."

Uko yatangiye umuziki
Chris Aimé, amazina ye nyakuri akaba Ahishakiye Aimé Pacifique, yatangiye umuziki mu mwaka wa 2011, akora indirimbo zisanzwe (secular) zifite ubutumwa runaka.

Gusa, mu mwaka wa 2017, ni bwo yafashe umwanzuro wo kuririmbira Imana, maze asohora indirimbo ye ya mbere ya Gospel yitwa "Isambu Itarumba".

Ati: "Nari nsanzwe nkora umuziki, ariko sinari mfite ‘background’ yo mu rusengero. Gusa na mbere sinakoraga indirimbo mbi, ahubwo zarimo inama nziza. Nyuma naje guhinduka, ndakizwa, ndasobanukirwa, mfata umwanzuro wo gukorera Imana."

Nubwo atabaye igihe kinini muri korali, Chris Aimé avuga ko yayirimbyemo umwaka umwe ubwo yari i Nyamasheke.

Ubuzima bwe bwite

Chris Aimé asengera muri EAR, atuye mu Karere ka Muhanga, aho akorera mu Bitaro bya Nyabikenke. Ni umugabo wubatse, ufite umwana umwe, akaba amaze imyaka itatu mu rushako, izuzura muri Gicurasi uyu mwaka.

Icyo asaba abakunzi b’Umuziki wa Gospel
Chris Aimé arasaba abantu gukunda no gushyigikira abahanzi bashya. Ati:

"Umuhanzi mushya akwiye kwakirwa neza. Nta bwo buri gihe tugomba kumva abahanzi ba kera gusa, ngo twibagiwe abashya. Natwe turirimba Imana kandi dufite ubutumwa bukenewe."

Ibikorwa ateganya imbere
Uyu muhanzi arateganya gusohora umuzingo (album) w’indirimbo, kugira ngo ubutumwa bwe burusheho gukwira hose.

Nubwo urugendo rwa muzika ari inzira irimo imbogamizi, Chris Aimé akomeje kuririmbira Imana nta gusubira inyuma, kuko azi neza ko ari umurimo yahamagariwe.

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YISE "NTA CYO MUGAYA"

Nubwo acibwa intege na byinshi, ntateze kuzatezuka mu nzira yatangiye yo kwamamaza Ubutumwa Bwiza binyuze mu ndirimbo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Courage Aime wacu nta mpamvu nimwe yo gucika intege.

Cyanditswe na: MBONIMPA Augustin   »   Kuwa 07/02/2025 17:11

Komerezaho muvandi ntuzacike integepe.

Cyanditswe na: Baptiste  »   Kuwa 07/02/2025 15:29