× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nubwo mu isi tugeragezwa ariko mu ijuru impundu zizavuga

Category: Bible  »  April 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Nubwo mu isi tugeragezwa ariko mu ijuru impundu zizavuga

Muraho! Mbifurije kugubwa neza, Uwiteka Imana ahaze ukwifuza kwanyu, ndabakunda.

Hari ikorasi ivuga ngo "Mbega umunezero uzaba mu ijuru, itorero ry’Imana rigeze mu ijuru, abamarayika baririmba mu ijuru, mu ijuru impundu zizavuga."

Ibyiringiro bizima kandi byuzuye by’Abera ni uko mu ijuru bazaruhuka imiruho n’Imihate, niyo mpamvu Bibilia ivuga ngo "Mbonye yuko imibabaro y’iki gihe idakwiriye kugereranywa n’ubwiza tuzahishurirwa" Abaroma 8:19

Kuko ndetse n’ibyaremwe byose bitegerezanya amatsiko guhishurwa kw’abana b’Imana.
Kuko mu ijuru abera bazabona ibyiza batigeze bumva mu isi, ibyo amaso yabo atigeze abona, amatwi atumvise. Iryo sezerano rihora ari urugamba ku bizera kuko kuzagera kuri ibyo byiza bisaba kunyura mu nzira ifunganye.

Ubwo Pawulo yoherezwaga i Roma ku Ngoma ya Agirip a(Ibyak 27) byasabye kunyura mu nzira y’inyanja bari mu nkuge(Inyanja isobanura inzira igoye, inkuge isobanura Yesu Kristo) rwari urugendo rukomeye kuko hagati mu nyanja baterwa n’umuyaga, imiraba n’imihengeri by’umwihariko umuyaga witwa Urakulo (Ibyak 27:14), byatumye Inkuge igenda biruhanyije cyane (Iyo Ibigeragezo bije turi muri Kristo turiheba tugsubira inyuma mu kwizera).

Pawulo yatanze inama yo mu buryo bw’Umwuka ariko umutware w’inkuge ntiyamwumvira ndetse abari mu nkuge bumvira umutware w’inkuge kurusha Pawulo (Ba bwenge bw’isi nibo bumvwa). Nyamara Pawulo yari yabagiriye Inama yo kurya kugirango bakomeze urugendo neza (Murye umutsima utera Imbaraga, munywe no ku mazi y’ubugingo).

Nyuma yo kwiyongera k’umuyaga n’umuhengeri, Inkuge kugenda byaje kwanga batangira kujugunya imitwaro mu nyanja kugirango boroherwe (Kwatura ibyaha byabo no kwihana). Byaje n’aho batangiye guta bimwe mu bice by’inkuge mu nyanja. Nyuma yo kwinangira umutima baje kwemera kurya.

Gusa kugirango bakire bose, byasabye ko Inkuge irengerwa isekura ku butaka bukomeye bwo mu nyanja irajanjagurika (Inkuge isobanura Kristo kumeneka ni wa mubiri we washenjaguwe ku bwacu kugirango tubone ubugingo.

Ooh Alleluiah!! Ijambo ry’Imana rigaragaza ko mu bari mu nkuge nta n’umwe wapfuye kuko Bose bararokotse, yaba abazi koga ndetse n’abatabizi (Ibyak 27:44). Abari muri Kristo nta n’umwe uzacirwaho iteka,Bazarokoka umujinya w’Imana. Imana ishimwe cyane kuko nyuma y’umubabaro hari ibyishimo.

Ibyakozwe n’Intumwa 28:2 "Bene igihugu batugirira neza cyane, baducanira umuriro, batwakīra twese kuko hari imvura n’imbeho."

Nageze hakurya ku kitwa cyitwa I Merita bene iki gihugu babakiriye neza,babacanira umuriro (Uko Niko abera b’Imana bazakirwa neza ubwo bazaba banesheje iyi si, urupfu, satani ndetse n’umubiri) babacaniye umuriro babamara imbeho (Uko Niko bizaba bimeze ubwo tuzagera Kwa Data mu ijuru tumaze kunesha uru rugamba.

Ooh Alleluiah, Imana ishimwe cyane, mumaranishe iyi mibabaro kubwirana ayo magambo.

Yari Mwene so,
Ev. Obededomu Frodouard.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.