× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Menya byinshi ku bantu umunani bazutse kuva isi n’abantu baremwa? Ese barongeye barapfa?

Category: Bible  »  2 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Menya byinshi ku bantu umunani bazutse kuva isi n'abantu baremwa? Ese barongeye barapfa?

Muri Bibiliya havugwamo abantu umunani bazutse utabariyemo Yesu. Na we umushyizemo baba icyenda, ariko tugiye kugaruka kuri abo umunani.

Mu bantu bazutse harimo abazuwe na Yesu, n’abazuwe n’abandi bantu basanzwe bari intumwa n’abahanuzi. Bamwe bazuwe Yesu ataraza ku isi, abandi bazurwa yarasubiye mu ijuru. Wabamenyaho iki? Ese baracyariho?

Muri abo bantu bose bazutse, utangaje cyane ni Lazaro wari umaze iminsi ine apfuye, umubiri utangiye kwangirika. Undi utangaje ni uwazukiye ku magufwa y’umuhanuzi wari warapfuye. Paradise yifuje kubakusanyiriza hamwe, kugira ngo ubamenyeho iby’ingenzi.

Abazutse Yesu ataraza mu isi, bazuwe n’abahanuzi ndetse n’amagufwa yabo
.

1. Umwana w’umupfakazi: Umuhanuzi Eliya yazuye umwana w’umuhungu w’umupfakazi wari utuye i Sarefati, mu majyaruguru ya Isirayeli. Uyu mupfakazi yari amaze igihe acumbikiye Eliya. Umwana we yishwe n’uburwayi yari amaranye iminsi. Iyi nkuru wayisomera mu 1 Abami 17:17-24

2. Umwana w’i Shunemu: Umuhanuzi Elisa wasimbuye Eliya yazuye umwana w’umuhungu wo mu mujyi w’i Shunemu. Uyu mwana yavutse ari Elisa umubasabiye Imana, kuko umugabo w’uyu mugore yari ashaje nta mwana w’umuhungu agira.

Umwana yapfuye ataka umutwe. Elisa yazuye uyu mwana amuryamyeho, ahuza ibice bye by’umubiri n’iby’umwana, amaso ku maso, umunwa ku wundi, ikiganza ku kindi, kugeza umwana azutse. Wabisoma mu 2 Abami 4:32-37.

3. Umuntu wajugunywe mu gituro cya Elisa akagwa ku magufwa: Abagabo bari bagiye gushyingura, babona igitero cy’Abamowabu, bahita bajugunya umurambo mu gituro cy’umuhanuzi Elisa wari warapfuye, hanyuma ukoze ku magufwa ya Elisa, uwari umaze gupfa ahita azuka. Iyi nkuru yo wayisoma mu 2 Abami 13:20-21.
Abo Yesu yazuye

4. Umwana w’umupfakazi w’i Nayini: Yesu yahagaritse urugendo rw’abari bavuye mu mujyi wa Nayini bajya gushyingura, maze azura umuhungu wari wapfuye amusubiza nyina wari wishwe n’agahinda. Iyi nkuru yo wayisoma muri Luka 7:11-15.

5. Umukobwa wa Yayiro: Yayiro wari umutware w’urusengero yinginze Yesu ngo amukirize umukobwa we wari urwaye. Akimwinginga, intumwa zari zivuye iwe zamubwiye ko yapfuye.

Uwo mukobwa amaze gupfa Yesu yagiyeyo, asaba abari mu nzu gusohoka, asigarana n’ababyeyi na bamwe mu ntumwa ze, ahamagara uwari wapfuye, hanyuma arazuka. Wabisoma muri Luka 8:41-42 (ubwo yatakambiraga Yesu amusaba kumukiza), no mu ku murongo wa 49-56 (Yesu ajyayo akamuzura).

6. Lazaro: Yishwe n’uburwayi yari amaranye iminsi. Yesu yazuye Lazaro wari umaze iminsi ine apfuye abantu benshi babireba. Yesu yabanje gusenga, aramuzura. Ni we muntu watumye handikwa ko Yesu yarize, amarira agatemba ku matama, kubera urukundo rwinshi yamukundaga. Wabisoma muri Yohana 11:38-44.
Abazuwe n’intumwa Yesu yarasubiye mu ijuru

7. Tabita bisobanura Doruka cyangwa Dorukasi. Intumwa Petero yazuye uwo mugore wakundwaga cyane bitewe n’ibikorwa byinshi by’ineza yakoraga. Uyu mugore yararwaye, arapfa. Yari atuye ahitwaga i Yopa. Petero amaze gusenga yamuhamagaye mu izina, ahita azuka. Wabisoma mu Byakozwe n’Intumwa 9:36-42.

8. Utuko: Umusore witwaga Utuko yahanutse mu idirishya ryo hejuru ahita apfa, maze intumwa Pawulo aramuzura. Pawulo yari yahereye mu museso yigisha, ageza mu gicuku.

Utuko yumvaga inyigisho za Pawulo yiyicariye mu idirishya ryo hejuru kuri etaje aho bari, agatotsi karamwiba, arahunyiza, arahanuka, arapfa. Wabisoma mu Byakozwe 20:7-12.

Ubateranyije bose urabona ko ari 8. Aba bose barongeye barapfa, nta n’umwe ukiriho. Uwa 9 ni Yesu, ariko ntiyaza kuri uru rutonde kuko we yazutse rimwe na rizima, azuka yahindutse ukundi, kandi yazuwe nta muntu ubisabye Imana.

Hazabaho undi muzuko, aho abapfuye bose bazazuka, harimo n’aba umunani bazuwe bakongera bagapfa. -Yohana 5:28-29.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.