× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Uburyo ugiramo umuntu inama bwatuma ayemera cyangwa ntayemere- Kura isomo kuri Elihu na Yobu

Category: Bible  »  5 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Uburyo ugiramo umuntu inama bwatuma ayemera cyangwa ntayemere- Kura isomo kuri Elihu na Yobu

Iyo abantu bagiye kugira abandi inama usanga bayibagira mu buryo butari bwiza, ugasanga ya nama ntiyubahirijwe kandi yari nziza.

None se, ni iki wavuga mugihe ugiye kugira umuntu inama? Wakivuga ute kandi se ni ryari wagombye kukivuga?

Urugero ruragufasha kubyumva ni urwa Elihu wagiriye inama inama Yobu nyuma y’izindi nshuti eshatu ziyitaga iza Yobu.

Nubwo zavuze ibintu byinshi zibwira ko ziri kumugira inama, Bibiliya igaragaza ko zaruhiye ubusa ahubwo ko Elihu ari we mujyanama mwiza. Byose byatewe n’uko babyitwayemo, amagambo bavuze, igihe bayavugiye n’ibindi.

Elihu wo mu muryango wa Aburahamu, ni we muntu wa kane akaba n’uwanyuma mu bari basuye Yobu bajyanywe no kumugira inama ku bw’ibyo yacagamo. Igihe Yobu na ba bagabo batatu barimo bavuga, yari abateze amatwi yitonze.

Ibyo bigaragazwa n’uko yagiriye Yobu inama mu bugwaneza ariko adaciye ku ruhande, kandi byatumye Yobu ahindura imitekerereze ye (Yobu 33:1, 6, 17).

Elihu yabonaga ko ik’ingenzi ari uguha Uwiteka icyubahiro, aho kuba we ubwe cyangwa undi muntu (Yobu 32:21, 22; 37:23, 24).

Uko Elihu yitwaye harimo isomo ry’uko hari igihe cyo guceceka, ugatega amatwi (Yak 1:19). Mbere yo kubwira umuntu ngo iki n’iki ntikigenda neza, banza umutege amatwi umenye ikibimutera ubone kumugira inama ufite amakuru ahagije.

Nanone harimo isomo ry’ko mu gihe ugira abandi inama, wagombye no guhesha Uwiteka icyubahiro, ukifashisha ijambo rye utanga inama kandi ugasenga mbere yo kujya gutanga inama yawe.

Nanone uge wita ku birebana n’igihe cyo kuvuga n’uko wagombye kuvuga. Umwami w’umunyabwenge Salomo yaranditse ati: “Ijambo riyizihiye rivuzwe mu gihe gikwiriye, ni nk’amatunda y’izahabu ku mbehe y’ifeza” (Imigani 25:11).

Nutega amatwi witonze ibyo abandi bavuga, kandi ugatekereza mbere yo kuvuga, amagambo yawe ashobora kumera nk’amatunda ya zahabu.

Ayo matunda yaba ahenze kandi ari meza cyane. Ubwo rero, waba ukunda kuvuga, cyangwa wivugira make, uzubaka abanda bemere ibyo ubagiramo inama kandi ushimishe Uwiteka.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.