Nyamara ibicumuro byacu ni byo yacumitiwe, yashenjaguriwe gukiranirwa kwacu, igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we, kandi imibyimba ye ni yo adukirisha. (Yesaya 53:5)
Nyemerera tubisubiremo. Ntabwo Yesu yakubiswe icumu kubera ibicumuro bye, yarikubiswe kubera ibicumuro byanjye nawe. Ntacyo yari yakoze ngo bamushenjagure uko babikoze. Ibyo tubona mu ma films ni kure cyane y’ukuri.
Impamvu ni uko commander wari uhagarariye icyo gikorwa cyo kumushenjagura (torture cyangwa torturing) ni umwuka wa satani ubwe kuko ni we umwanzi we wa mbere.
Uwatinyukaga satani muri iyi si yose, ari na we satani yatinyaga ni Yesu. Yari afite gahunda yo kurangizanya nawe burundu, ahasigaye akigarurira isi yose, rikazarimbuka.
Rero, operation nk’iyo nta mpuhwe yayikoranye, nta bumuntu yayikoranye kuko ntabwo agira. Yamumariyemo urwango rwose, ndetse n’ibihano by’ibyaha byariho icyo gihe n’abazavuka kugeza isi irangiye, kandi by’iteka ryose.
Yesaya yahanuye aya magambo imyaka 500, Yesu ataravuka. Bigaragara ko atari igikorwa cyateguwe mu minsi itatu. Ni igikorwa cyateguwe neza n’Imana, ku buryo yari azi ko uwo ari wese, mu byaha byose azaba yakoze azashobora kubabarirwa binyuze mu mibabaro y’Umwana we Yesu.
Uko kubabazwa ni ko ihumure ku Imana yacu, igihe cyose satani agize uwo arega imbere yayo. Imana yamureba, igasanga uregwa atwikiriwe amaraso amuhanaguraho ibyo birego.
Atwikiriwe ukwera kwa Yesu, kandi agaragara nkutigeze acumura kuva avuka, atwikiriwe urukundo Imana ikunda Umwana wayo Yesu. Aho kugira ngo Imana irakare, irahita icyaha satani ikurikizeho no kuyivuma.
Gusa, uko turushaho gucumura kuko tudahaye agaciro igitambo cy’ uwadupfiriye, kandi hari n’imbabazi zidakama, tuba ducyerensa uko gucungurwa. Kandi uko turushaho kuruha agaciro ni nako turushaho kwambikwa imbaraga zinesha ibitero by’umwanzi.
Yesaya aratwibutsa ko ku bw’imibyimba ya Yesu, twarakize. Kuva Imana ibanziriza kuvuga ko yacumitiwe ibicumuro byacu, iba igaragaza isoko y’indwara, ndetse n’umuti wayo.
Aho ni ho kwihana no kwizera bineshereza indwara. Kwiyeza, kubyizera no kubyatura ni umuti wo mu mwuka utwika umwuka w’indwara, kugakurura gukira bihesha Imana icyubahiro.
Kuki wemera gutotezwa n’ibyarangiye ku musaraba? Emerera Yesu akuneshereze ibyaha bya buri munsi, ugendane nawe, kandi uneshe hamwe nawe.
Indwara izahunga urugo rwawe kuko ruzaba rugoswe n’ingabo zo mu ijuru. Aho Umwami ari, ni naho Ubwami buba. Atuye iwawe, n’ingabo ze niho zitura, n’ugendana nawe, zizabagota.
Aho ku musaraba Yesu yarangije imibabaro yawe yose bikubere uko ubyizeye.
Shalom, Pastor Christian Gisanura