Behemoti na Lewiyatani ni inyamaswa zivugwa mu gitabo cya Yobu. Abantu benshi ntibajya basobanukirwa izo ari zo, barasoma bakikomereza. Paradise yifuje kugusobanurira bimwe mu byo wakwifuza kumenya kuri izi nyamaswa.
Behemoti ivugwa mu gitabo cya Yobu mu gice cya 43:10 hagira hati: “Nuko witegereze Behemoti iyo naremye nkawe, Irya ubwatsi nk’inka.” Ese waba uzi icyo iri jambo Behemoti risobanuye? Uyu murongo uvuga ko irya ubwatsi nk’inka.
Ubushakashatsi bwibanda kuri Bibiliya bwagaragaje ko Behemoti ari imvubu. Imvubu ni inyamaswa nini cyane, ishobora kugira uburebure bwa metero zigera kuri enye cyangwa eshanu, ikaba igira ibiro biri hagati ya toni eshatu n’ibiro magana atandatu. Iyo ni imvubu ikuze itakiri icyana.
Irya ubwatsi bwo ku nkombe y’inyanja n’ahandi haba amazi magari. Ishobora koga ibifashijwemo n’amagufwa yayo. Ayo mu mugongo, uburyo atondetsemo ni bwo butuma akomera. Amaguru n’imbavu zayo biba ari bigufi, ku buryo biyifasha koga mu mazi arimo ibitare, ntibigire icyo biyitwara.
Ikinyabuzima (inyamaswa) gikenera amagufwa kuko agifasha mu bintu byose. Amagufwa aba ameze nka beto ya sima ikomeye cyane, ariko icyo arusha beto ni uko iyo avunitse yisubiranya. Igufwa riba ritsindagiye cyane, rirakura, rikisubiranya, kandi uko ibiro by’umuntu byiyongera, ni ko rirushaho gukomera.
Kuba imvubu igira ibiro bibarirwa muri toni zirenga eshatu, bigaragaza ko amagufwa yayo magufi kandi atondekanyije neza akomeye kurusha ay’utundi tunyamaswa duto.
Lewiyatani yo, abashakashatsi bavuga ko ishobora kuba ari ingona. Ivugwa mu gitabo cya Yobu, igice cya 40:25 hagira hati: “Mbese Wabasha kurobesha Lewiyatani ururobo, Cyangwa gufatisha ururimi rwayo umugozi?”
Ingona zimwe na zimwe, zigira urwasaya rukubye gatatu urw’intare. Ururimi rwayo no mu kanwa kayo, hagira ubushobozi bwo kumva buruta ububa ku ntoki z’umuntu. Igira inzungano zigenga ibyumviro mu buryo buhamabaye zikorana n’ubwonko bwayo, bigatuma yumva cyane ku buryo itwara ibyana byayo mu kanwa ntibigire icyo biba.
Amenyo yayo ni menshi kandi aba atyaye, ariko nta na rimwe rishobora gukomeretsa icyana cyayo. Ingona ziba mu moko atandukanye, ariko zose ziba nini kandi zitwara abana mu kanwa.
Imbaraga z’Imana zigaragarira mu byaremwe. Ubumana bwayo bugaragazwa n’ibyo yaremye bitangaje (Abaroma 1:21). Tekereza uhuye n’imvubu ya toni hafi enye n’uburebure bwa metero eshanu! Imana ukwiriye kuyitinya kurusha ibyo yaremye niba ubitekerejeho ukagira ubwoba.
Behemoti ni imvubu. Igira metero 4-5 z’uburebure na toni n’ibiro 600. Irya ubwatsi, ikamenya koga.
Lewiyatani ari yo ngona, itwara icyana mu kanwa ntikigire ikibazo
Urwasaya rwa Lewiyatani rushobora gukuba gatatu urw’intare ikuze