Nuko Petero aramwegera aramubaza ati: "Databuja, mwene data nangirira nabi nzamubabarira kangahe? Ngeze karindwi?" Yesu aramusubiza ati: "Sinkubwiye yuko ugeza karindwi, ahubwo yuko ugeza mirongo irindwi karindwi. (Matayo 18:21;22).
Karindwi ni umubare ugaragaza ukwuzura ubumana. Rero, kubabarira ntikugira inshuro igihe cyose usabwa kubabaria wuzuye umwuka w’Imana.
Igituma umuntu abara inshuti yababariye ni uko atajya yibagirwa. Ubundi iyo ubabariye, ukwiye no kwibagirwa ko wababariye. Icyo kiragoye ariko kirabohora.
Igihe cyose uzanga kubabarira, uzaba wifunga aho gufunga uwaguhemukiye. Uzabura ibitotsi, uwahemutse yisinzirira. Uko uzatinda kubabarira, ni nako uzatinda kubohoka, kandi uko uzatebuka mu kubabarira, ni nako uzabohoka.
Ahasigaye, Umwami Yesu abashoboze kwakira ibikomere no kubabarira n’ubwo badasaba imbabazi, ariko ku bw’inyungo zacu no kubohoka twabikora.
Shalom, Pastor Christian Gisanura