× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Hemburwa n’inyigisho ya Ev.Joselyne yafashije benshi - Ibintu 6 bituma Imana igaruka kureba umukiranutsi wayo

Category: Sermons  »  October 2023 »  Alice Uwiduhaye

Hemburwa n'inyigisho ya Ev.Joselyne yafashije benshi - Ibintu 6 bituma Imana igaruka kureba umukiranutsi wayo

"Imana ntishobora kureka umuntu wayo kuko si umuntu ngo yibagirwe cyangwa yirengagize, umuntu we yashobora kukureka cyangwa akakwibagirwa ariko Imana ifite impamvu zifatika zituma itajya yibagirwa umukiranutsi wayo "- Ev Joselyne Mukatete.

Abantu benshi bagiye bagaruka kuri iki kigisho Ev.Joselyne yabwirije mu myaka mike ishize nubwo haciyeho iminsi ariko biracyakora ku mitima ya benshi aho yagize ati "Impamvu ishobora gutuma Imana iza kureba umukiranutsi wayo":

1.Kwerekana ko ariyo yagutabaye bwa mbere:

Hari igihe umuntu atera intambwe kubera ko yatabawe n’Imana abantu bagatangira kwiyitirira imirimo y’Imana, aho niho Imana iseruka ikaza kwiyerekana ndetse ikigaragaza nk’Imana kugira ngo iguhamirize ko ibyo wabonye ariyo yabigukoreye.

2.Gukomeza ibisigaye bitarasohora kugira ngo bitangirika:

Imana ifata umwanya wo kubana nawe kugira ngo iguhe icyizere ko n’ibisigaye bitarasohora bizasohora byanze bikunze mu gihe abantu cyangwa imiryango yawe bashobora kuguca integer bakubwira ngo byararangiye ariko icyo Imana yakuvuzeho iragikurikirana kugeza gisohoye.

3.Iza ije kwitambika no gushyigikira icyo yavuganye nawe:

Iyo ibona satani atangiye kukuriganya imbaraga iraza ikakwibutsa aho yagukuye n’ibyo yagukoreye kugira ngo uhame mu murongo wo kwihangana no gutegereza isezerano wihanganye.

4.Guca impaka no kurenganura urengana:

Akenshi iyo Imana yakuvuzeho amasezerano agatinda gusohora hari abantu bakurenganya abandi bakagushungera, aho niho Imana iza ikakurenganura imbere y’amahanga igaca impaka z’abaguhakanya ko wavuganye n’Imana.

5.Guhumuriza umukiranutsi no gukomeza icyo yavuganye nawe:

Mu gihe ubona amasezerano yaratinze hari igihe wiheba ugacika integer ukumva ugiye kubivamo,aho Imana irahagusanga ikaguhumuriza ikaguha imbaraga zigushoboza gukomeza urugendo.

6.Gushakira umukiranutsi ibintu mu bantu:

Hari igihe umuntu aba ari umukire ari umutunzi ariko umukiranutsi w’Imana akaba abana n’ibibazo ndetse akaba yanaburara, aho niho Imana iza igategeka abantu bakagufasha.

Ndabyibuka nigeze kumara igihe nsenga nsaba Imana ngo impe telephone, ngiye kumva numva umuntu ari hanze arampamagaye ati ngiye kukoherereza amafaranga abantu bagushaka mu ivugabutumwa bage babona uko baguhamagara nuko anyohererereza ibihumbi 120 nguramo telefone.

Ibi ni ibintu bituma Imana itaba kure y’umukiranutsi wayo kandi twamenye neza ko mu gukiranukira Imana harimo ubutunzi bwinshi kuko ntacyo Imana yakwima ubaye wayikiranukiye, ahubwo ikibazo tugira ni uko tutayikiranukira ngo tuyizere ubundi tuyigirire icyizere.

Src: amasezerano.com

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.