× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ntimuhagarike imitima yanyu mu gihe ibiciro byazamutse– Pastor Christian Gisanura

Category: Pastors  »  29 minutes ago »  Pastor Christian Gisanura

Ntimuhagarike imitima yanyu mu gihe ibiciro byazamutse– Pastor Christian Gisanura

Kuri uyu wa 27 Mata 2026, Pastor Christian Gisanura yatanze ubutumwa bwo kwizera Imana mu bihe bigoye, aho ibiciro bikomeje kuzamuka, ashingiye ku magambo ya Bibiliya avuga ngo “Ntimuhagarike imitima yanyu”

Mu gihe abantu benshi bahanganye n’ibibazo by’ubukungu n’ubuzima bwa buri munsi, harimo izamuka ry’ibiciro by’ibanze, amadeni, ubushomeri n’izindi nshingano zikomeye, ubutumwa bw’ihumure bwibutsa abantu aho bagomba gukura imbaraga, bwatanzwe na Pastor Christian Gisanura, agaragaza ko nubwo ibi bihe bishobora guteza ubwoba, hari ijambo ry’Imana ritanga amahoro n’icyizere kirambye.

Yifashishije amagambo ya Yesu ari muri Yohana 14:1 avuga ati: “Ntimuhagarike imitima yanyu, mwizere Imana nanjye munyizere.”

Aha, asobanura ko Yesu yabwiye abigishwa be aya magambo mu gihe bari bafite ubwoba bwinshi, bamaze kumenya ko agiye kubasiga. Ni ibintu bisa n’ibyo abantu benshi barimo muri iki gihe, aho bafite ubwoba bw’ejo hazaza, ibibazo by’ubukungu, izamuka rya essence, n’impungenge z’ubuzima. Gusa, ubutumwa bw’ingenzi ni uko guhagarika umutima bidatanga igisubizo, ahubwo kwizera Imana ni byo byubaka umuntu imbere.

Mu buzima busanzwe, ibibazo nk’izamuka ry’ibiciro, nko kuba essanse iva ku mafaranga ibihumbi 1.8 ikagera hafi ku bihumbi 3 kuri litiro, bituma n’ibindi byose bizamuka, bigateza abantu impungenge nyinshi.

Ibi bishobora gutuma umuntu abyuka atekereza amadeni, ubuzima bw’abana, cyangwa akazi ke. Ariko Pastor Gisanura yibutsa ko nubwo ibyo byose ari ukuri, “ubwoba ufite nta cyo buzahindura, ahubwo shakisha wa wundi wavuze ngo ntimutinye, umwizere.”

Ni ukuvuga ko aho kugira ngo umintu ahitemo kugendera ku bwoba, akwiriye guhitamo kwizera, kuko ari byo bimufasha gukomera no kubona amahoro yo mu mutima, nubwo ibihe byaba bikomeye.

Pastor Gisanura agaragaza ko abantu bakwiriye kumenya ko Imana ifite imigambi myiza ku buzima bwabo, kabone n’iyo ibintu byaba bigaragara nabi. Aha yagarutse ku magambo ari muri Yeremiya 29:11, agira ati: “Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si bibi, kugira ngo mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma. Ni ko Uwiteka avuga.”

Ibi bisobanura ko nubwo umuntu yaba ari mu bihe bikomeye, Imana iba ifite umugambi mwiza utuma amaherezo habaho ibyiza. Nk’uko Pastor Christian Gisanura abivuga, “Imana yari izi ko ibyo uri gucamo bizabaho, kandi yari yarateguye icyo gukora.”

Bityo, ubwoba umuntu agira ntibuhindura icyo Imana yateguye, ahubwo kwizera gutuma abona imbaraga zo gukomeza.

Akomeza avuga ko abantu bakwiriye gushaka aho bahungira mu buryo bw’umwuka, bakirinda kwibanda cyane ku bibazo ahubwo bagashyira umutima ku Mana. Yerekana ko mu bihe nk’ibi, ikintu cy’ingenzi kurusha ibindi ari ukwizera, kuko iyo umuntu atakaje ukwizera, ashobora no kugwa mu byaha cyangwa gucika intege burundu.

Mu gusoza, yagarutse ku isezerano rikomeye rya Yesu riri muri Yohana 14:27, aho havuga ngo: “Mbasigiye amahoro, amahoro yanjye ndayabahaye. Icyakora simbaha nk’uko ab’isi batanga. Imitima yanyu ntihagarare kandi ntitinye.”

Aha, asobanura ko amahoro atangwa na Yesu atandukanye n’ayo isi itanga. Si amahoro ashingiye ku mafaranga cyangwa ku bintu bifatika, ahubwo ni amahoro yo mu mutima atuma umuntu atanyeganyezwa n’ibibazo.

Pastor Gisanura asoza asaba abantu kudaha umwanya ubwoba n’imigambi mibi, ahubwo bakegera Imana, bagasenga bayisaba kubaha amahoro n’imbaraga zo kunyura mu bihe bikomeye. Yibutsa ko amahoro nyakuri atangwa n’Imana yonyine, kandi ko umuntu uyiringiye atazigera atereranwa.

Ubutumwa bwe kuri uyu munsi bwasojwe n’isengesho rikomeye, aho yasabye Imana kurinda imitima y’abantu no kubaha amahoro muri ibi bihe bigoye.

Mu magambo ye bwite, Pastor Christian Gisanura yagize ati: “Mana, udufashe, kuko si mu Gihugu cyacu gusa, ni ku isi hose. Ndasengera abantu bose, ngo ubarinde gutega amatwi imigambi y’umwanzi. Utuyobore, utugenzure, udusure Mwami.”

Yakomeje asabira ubuyobozi n’imiryango muri rusange, agira ati: “Data, utugendere, udufashe. Ariko mu gihe tukiri mu bihe nk’ibi, uduhe amahoro, uturindire umutima. Ndasengera ubuyobozi bw’Igihugu, ababyeyi n’abandi, babone inzira z’Imana.”

Yasoje ubutumwa bwe yifuriza buri wese amahoro ava ku Mana, agira ati: “Imana ibahe amahoro yo mu mutima mu bihe bigoye turimo. Shalom.”

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.