Ben na Chance ni bamwe mu miryango iririmbana muri uyu muziki wa Gospel, mu busanzwe bamenyekana muri Alarm Ministry akaba ari abakristo bo muri Foursquare Gospel church.
Hashije igihe kitari gito Ben na Chance bafashe umwanzuro wo kuririmba ku giti cyabo aho mbere bamenyekaniye muri Alarm Ministries ariko ubu bakaba baririmba ku guti cyabo. Ni umuryango ukundana cyane byimazeyo.
Mu minsi mike ishize bashyize hanze indirimbo bise "Tugumane" bafatanije na Nice Ndatabaye. lyi ndirimbo yaje nyuma y’indirimbo ikiri kuvugisha benshi bise "Zaburi".
lyi ndirimbo yakoze ku mitima ya benshi yongera kwibutsa abantu imirimo n’ibitangaza yakoze kubuzima bwabo.
Kuwa 27 Werurwe 2024 ni bwo Couple ya Ben na Chance bashyize hanze indirimbo bise "Twaramugabiwe " ikaba ari indirimbo nziza cyane ikoze neza. Baririmba bagira bati: "Naramugabiwe", "Naramugabiwe", "Twaromotanye bikomeye" na "Naramugabiwe ".
Uyu muryango w’abaramyi Ben na Chance indirimbo yabo ya mbere yagiye hanze mu mwaka wa 2016 bise ‘Ririmbira Umwami".
Ku wa 20 Gicurasi 2018 nibwo Ben na Chance bakoze igitaramo cyabo cya mbere muri Kigali Serena Hotel. Icyo gihe bamurikaga album yabo ya mbere bise ’Izina rya Yesu Rirakomeye’. Ni igitaramo Ben na Chance batumiyemo Aline Gahongayire, Bigizi Gentil (Kipenzi), Healing Worship Team na Alarm Ministries.
Ni couple ikunzwe cyane, bakaba baherutse no kwitabira igitaramo cyabaye tariki 16 Gashyantare 2024 kuri Egilse Vivante ya Rebero Gikondo, cyagaragayemo abahanzi batandukanye.
Ni igitaramo batumiwemo n’umuramyi ubarizwa muri Canada, Senga Byuzuye ukoresha amazina ya Senga B, ndetse harimo abandi bahanzi aribo Nkomezi Prosper, Emmy Vox ndetse n’itsinda rya True Promises Ministry.