Umuramyi Daniel Mpore wamamaye ku izina rya Danny Mpore yateguye umugoroba wo kuramya yise "Evening of Praise".
Daniel Mpore ni umuramyi uhagaze neza akaba ari umusore uri gukora cyane muri iyi minsi aho amaze kandika izina mu ndirimbo zo kuramya lmana.
Yavukiye mu gihugu cy’Abaturanyi muri DRC ariko ubu akaba ari kubarizwa Rwanda mu mujyi wa Kigali. Uyu muramyi Danny asengera mu itorero rya Eglise Vivante Rebero, hano mu mujyi wa Kigali.
Kuri uyu 30 Kemena 2024 umuhanzi Danny Mpore yabateguriye igitaramo cyiza cyane kizatangira saa kumi n’imwe z’umugoroba kugeza saa mbiri kizabera kandi kuri Heaven’s Garden Rebero.
Uyu mugoroba wo kuramya kandi uzitabirwa n’abaririmbyi batandukanye harimo Kanuma Damascene, lgihozo Christine, Healing Worship, Vivante worship team Rebero na Vivante worship team Nyarugunga. Si abo gusa kandi kuko hazaba hari n’umuvugabutumwa wasizwe amavuta Gataha Straton.
Uyu musore Danny ari mu baramyi bahagaze neza mu kuramya lmana ku bw’ ibihangano bye byuzuye ubutumwa bwiza ndetse n’ijwi ryiza dore ko afite inkomoko mu muryango w’abaramyi.
Danny Mpore ni umuramyi ukunda lmana cyane yiyemeje kuyikorera akamenyesha abandi bataramumenya ko hari Umwami uruhura, ukiza indwara z’imitima, kandi agatanga amahoro umwana w’umuntu ataguha.
Umwuga wo kuririmba yawutangiye kuva kera mu bwana bwe. Mu mwaka wa 2020 mu kwezi kwa gatatu nibwo Danny yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yitwa “Rangurura“.
Danny Mpore yageze mu Rwanda ahagana mu mwaka wa 2015 , ndetse yiga muri Nyamata High School akomereza muri Kaminuza ya Mount Kenya.
Danny afite indirimbo nyinshi zakunzwe cyane ndetse zinabakora imitima arizo "Nimuze", "Ubwugamo", "Rangurura", "Uhindura amateka" ndetse n’izindi yagiye asubiramo abenshi bita (Cover).
Umuramyi Danny Mpore ari mu myiteguro y’umugoroba udasanzwe wa Evening of praise