× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

"Nta muntu n’umwe njya ndya SEEN" - Josh Ishimwe akwiriye kubera urugero ibindi byamamare

Category: Entertainment  »  April 2023 »  Sarah Umutoni

"Nta muntu n'umwe njya ndya SEEN" - Josh Ishimwe akwiriye kubera urugero ibindi byamamare

Mu bihe byashize twabagejejeho inkuru y’abantu barya abandi SEEN (Kwanga gusubiza umuntu wakwandikiye), akaba ari indwara yeze mu byamamare. Ubu rero tubazaniye uwo mwafatiraho urugero.

"REKA NDATE IMANA" niyo ndirimbo benshi bamuziho. Ni indirimbo yamufunguriye imiryango kugera aho atumirwa ndetse akiyambazwa n’abo muri Kiliziya Gatorika kugira ngo bafatanye gusingiza Imana mu bihangano bye byababereye ubuki.

Uwo nta wundi ni Josh Ishimwe, umutaramyi ubarizwa muri ADEPR, wazanye ishusho nshya mu muziki wa Gospel aho abakristo bamaze kunurirwa n’icyanga kiri mu guhimbaza Imana mu njyana Gakondo. Ni umusore ukiri muto uhorana umunezero, akaba amaze kwigarurira imitima ya benshi.

Yari afite uruvugiro rwo kurya abandi SEEN dore ko indirimbo ye "Reka Ndate Imana" imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni imwe n’ibihumbi 200 mu mezi 9 yonyine, ndetse buri ndirimbo yose ashyize hanze isamirwa hejuru kadi nyamara hari abo byafashe imyaka kugira ngo babigereho.

Ibyo byose ariko yabiteye ishoti yiyemeza kwakirana ururwiro abamugana bose, yaba abakeneye kumutumira mu bitaramo, mu biganiro mu itangazamakuru, abamugisha inama n’abandi b’ingeri zitandukanye. Agaragaza ko ubwamamare budakwiye gufungirana nyirabwo muri gereza y’ubwiyemezi ahubwo ni inzira iguhuza n’abakumenye banagukunda kubera ibihangano.

Mu kiganiro na Paradise.rw, Josh Ishimwe yavuze ko "nta muntu n’umwe njya ndya Seen". Ibanga akoresha usanga ari ukwicisha bugufi kandi akubaha icyifuzo cya buri umwe. Ikindi akibuka ko ari umukristo, kuko umukristo akwiye kuzirikana ko itegeko ry’Imana risumba ayandi ari urukundo.

Ni ibintu bikwiriye kubera urugero rwiza ibyamamare byinshi muri Gospel kuko benshi bamaze kurembywa n’indwara yo kurya abandi SEEN kandi nyamara baba babifuzaho inama n’imikoranire ihamije kubaka ubwami bw’Imana. Abanyamakuru ni bamwe mu bashinja ibi byamamare iyi ngeso, bakavuga ko idakwiriye kurangwa ku babarizwa mu nzu y’Imana.

Umwe mu banyamakuru waganiriye na Paradise.rw yavuze ko abahanzi hafi ya bose barwaye iyi ndwara ariko cyane cyane "abagafashae vuba" [ni ukuvuga abamenyekanye mu gihe gito gishize] ndetse n’abatuye hanze y’u Rwanda ari bo dukunze kwita aba Diaspora.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.