× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Baramujyanye, mbaye uwande? Israel Mbonyi yifurije urugo rwiza Esca Fifi byavugwaga ko bazabana

Category: Entertainment  »  May 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Baramujyanye, mbaye uwande? Israel Mbonyi yifurije urugo rwiza Esca Fifi byavugwaga ko bazabana

Umuramyi Israel Mbonyi yifurije urugo rw’umugisha Esca Fifi bavuzwe mu rukundo.

Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Kane le 02/05/2024 Esca Fifi agiranye isezerano ryo kubana akaramata na Furaha Giovani Bonheur umusore yihebeye.

Ni ibirori byabereye ku biro by’umurenge wa Remera muri Gasabo aho umushinga w’ubukwe wabimburiwe no gusezerana imbere y’amategeko ya Leta.

Tariki 07/07/2024 ni bwo aba bombi bazasezeranira imbere y’Imana dore ko basanzwe ari aba Kristo, by’umwihariko Esca Fifi akaba yarakuriye mu itorero rya ADEPR.

Benshi batunguwe n’urukundo rwa Esca Fifi umunyamakuru wa Radio&TV 10 na Furaha Giovanni Bonheur usanzwe afata akanatunganya amashusho n’amafoto kuri Radio&TV10.

Esca Fifi yakundaga kuvuga ko benshi bazatungurwa n’ubukwe bwe by’umwihariko akaba yarakundaga kugaruka kuri iri jambo mu bihe bitandukanye byamuhuzaga n’abanyamakuru ndetse n’abahanzi (Press conference)

Amakuru Paradise ifite ni uko mu bo yatunguye harimo n’abakozi bakorana kuri Radio&Tv10

Umunsi ubanziriza ubukwe, Fifi yarasabye uruhushya rwo gusezerana mu Murenge gusa ntiyababwira uwo bagiye gusezerana. Ni mu gihe Bonheur we ngo yasabye uruhushya avuga ko hari ibibazo byo mu muryango agiyemo, kumbi bwari uburyo bwo gutungurana.

Si ubukwe bw’aba bombi gusa bwatunguranye dore ko n’urukundo rwabo rutari ruzwi kabone n’ubwo bakundaga guhurira muri gahunda z’akazi barebanaga nk’abataziranye hagamijwe kunoza akazi dore ko aba bombi ari abanyamurava, bakaba bakorera ikigo kimwe.

Nyuma y’uko umunyamakuru Didace Niyifasha ashyize ifoto y’aba bombi ku rubuga rwa All Gospel Today akagira ati: "Israel Mbonyi ko bamutwaye umuntu we!, benshi mu banyamakuru n’abahanzi bagaragaje amarangamutima yabo bifuriza Fifi na Giovanni kuzagira urugo ruhire.

Birumvikana benshi bakomeje kwihanganisha Israel Mbonyi dore ko byavuzwe kenshi ko we na Fifi baba bari mu rukundo bitewe n’ifoto yabo yigeze gukwirakwizwa basa n’abarebana akana ko mu maso

Israel Mbonyi yanze kurya iminwa ahita ashishumura amagambo yaryoheje ikiganiro. Yagize ati: "Eh, baramujyanye? Mbaye uwande?" Yongeraho ati: "congratulations to you both"!

Esca Fifi ni umwe mu banyamakuru b’abakobwa benshi bita umunyamurava bitewe n’uko azwiho gukunda akazi. Uyu munyamakuru amaze imyaka myinshi kuri Radio&Tv10, mu ishami ry’Iyobokamana na Siporo by’umwihariko akaba azwi cyane mu kiganiro "Imbaraga mu guhimbaza" afatanya na Eddy Kamoso.

Yabanje gukora kuri Life Radio, akaba afatwa nk’umwe mu ba Promoter beza mu gisata cya Gospel dore ko ari umwe mu banyamakuru bakunze gufasha abahanzi, ibyo bikamuhuza n’abahanzi b’Ibyamamare.

Tariki 07/07/2024 ni bwo hateganyijwe umuhango wo gusaba no gukwa muri salle ya Kigali Parents School, naho gusezeraniea imbere y’Imana bizabera muri Salle ya Kigali Parents School.

Esca Fifi yamaze gusezerana imbere y’amategeko n’umukunzi we Giovanni

Iyi foto yatumye benshi bakeka ko Israel Mbonyi yaba akundana na Esca Fifi, ariko kuri uyu wa Kane ukuri kwagaragaye birangira Mbonyi yifurije ubukwe bwiza Esca Fifi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Gusa Imana ishimwe kubw’umurimo ikoze.
Mbifurije urugo ruhire.
Bazabyare hungu na kobwa.

Cyanditswe na: UWIRAGIYE Rachel   »   Kuwa 03/05/2024 11:34