Mu kiganiro n’itangazamakuru, Bosco Nshuti yatanze umucyo ndetse n’Ishusho iboneye ku myiteguro y’Igitaramo cye, aho bigeze n’uko bizagenda ku munsi w’Igitaramo nyirizina.
Agaragiwe n’abaterankunga benshi, basubije ibibazo by’Itangazamakuru mu buryo bwumvikana ndetse n’uburyo imyiteguro igaragarira buri wese ko ihanitse kandi ntacyo gushidikanya kuko buri kantu kose kari mu mwanya wako.
Bosco Nshuti yavuze ko abantu benshi batangiye kugura ama ticket banyuze online kurubuga : www.itec.rw aho ugura ticket ako kanya bagahita bayiguha online. Asobanura ko bazishyize no ku nsengero n’ahandi hatandukanye. Ibiciro nabyo yabigize bito.
Ticket y’ahasanzwe ni 5000 rwf, (Regular), mu myanya y’icyubahiro ni 10.000rwf (VIP) naho mu myanya y’icyubahiro cyinshi ni 20.000 (VVIP). Kandi uguze iyi ticket ahabwa icyo kunywa mu cyicaro cye.
Mu bijyanye na tekinike ndetse n’uburyo azasusurutsa abakunzi be, Bosco Nshuti yasubije umunyamakuru wa Paradise.rw wamubajije iki kbazo ko mu gitaramo cye azafata amajwi n’amashusho (Live Recording).
Yavuze ko abigeze kure mu kwitoza (repetition) we na Band ye yose. Yavuze ko imyiteguro yose muri rusange y’igitaramo cye igeze kuri 80%, Abajijwe abantu azakorana nabo, yasobanuye buri muntu urwego rwe ndetse n’icyamuteye kumutekereza nk’umwe mu bo azafatanya nawe.
James & Daniella
Yasobanuye ko yabatekereje nk’abantu bamaze kugera ku rwego rwiza bakunzwe ndetse bashohoye bigaragarira buri wese ndetse avuga ko bizaba ari umugisha ukomeye ko baririmba mu gitaramo cye.
Patient Bizimana
Kuri Patient Bizimana yavuze ko ari mu bahanzi bamaze igihe ndetse bitabiriye ibitaramo bitandukanye kandi bikomeye mu Rwanda no hanze, ufite n’indirimbo zikundwa na benshi. Bityo bikaba ari umugisha gufatanya nawe.
Joshua Ishimwe wari hibereye
Bosco Nshuti yamuvuzeho amagambo akomeye kuko yavuze ko injyana ye ari umwihariko ndetse akaba ari umuhanzi uzamukanye imbaraga muri Gospel mu njyana isobanura umuco.
Alarme Ministries yashimwe cyane ndetse na Perezida wayo Bwana Justin ahibereye kuko Bosco Nshuti yasobanuye ko ari itsinda akunda ndetse akaba yarishimiye uburyo ryemeye kumushyigikira.
Alexis Dusabe
Abajijwe cyane ku cyamuteye gutumira uyu muhanzi ndetse n’icyo yakoze kugira ngo Alexis amwemerere kwitabira igitaramo cye dore ko adakunze kujya mu bitaramo byishyuza, Bosco Nshuti yavuze ko nta kidasanzwe yakoze ahubwo amufata nka mukuru we.
Yavuze ko basanzwe bakorera umurimo mu itorero rimwe rya ADEPR ndetse ko yamusabye kumushyigikira, Alexis akabimwemerera nta mananiza. Yaboneyeho no kumushimira.
Ibibazo ku bijyanye n’itorero ADEPR, uburyo yaba imushyigikiye n’icyo itekereza kuri iki kibazo, Bosco Nshuti yasobanuye ko we n’umushumba we nta kibazo kandi ko Umushumba we yamwemereye ko azitabira igitaramo cye.
Yasobanuye kandi ko nubwo igitaramo cye kizaba cyegeranyeho gato n’umushinga w’ubukwe bwe nta mpungenge kuko ntakizabangamira ikindi.
Yaboneyeho kumenyesha itangazamakuru ko ku munsi w’ejo yasohoye indirimbo nshya kandi asaba abanyamakuru kuyicuranga no kuyikoresha mu gahe gato gasigaye ngo akore igitaramo.
Yavuze kandi ko ntakimushimisha kibaho cyaruta ubuhamya agenda abona bw’abantu benshi bamubwira uburyo indirimbo ze zahembuye imitima yabo
Ku kibazo cy’amatsinda abarizwamo nka Silowamu na New Melody atazaririmba mu gitaramo cye, yasubije ko mu bitaramo biheruka bakoranye, bityo kuri iyi nshuro akaba yifuje kugikorana n’abandi ndetse ko n’iby’ubutaha azabikorana n’abandi. Yaboneyeho kuvuga ko "Unconditional Love" atari igitaramo ngarukamwaka, ahubwo ko azagenda ahindura.
Abaterankunga
Abaterankunga be bose bitabiriye iki kiganiro n’abanyamakuru ndetse babona n’umwanya wo gusobanura ibyo bakora ndetse n’inyungu zikomeye zatumye bashima gukorana na Bosco Nshuti muri iki gitaramo.
Tent Maker nka company yateguye iki igitaramo yashimye buri wese ndetse isobanura intumbero ifite ko ari iyo gutumbagiza ibendera rya Gospel. Yaboneyeho gusobanura ko nta muhanzi uhejwe muri Tent Maker kandi ko uretse no gutegura ibitaramo bafasha n’abantu gutegura inama zikomeye (Summit) ndetse bafasha n’ama company gutegura ibiroro (Event corporation).
Inama yasojwe neza abanyamakuru banyuzwe ndetse banishimira uburyo bakirijwe ka Cocktail kadasembuye Belli.no ku meza ndetse muri Hotel nziza ya St Famille.
Kubura mu gitaramo cya Bosco Nshuti ni ukunyagwa zigahera!