Chorale Friends of Mary (Inshuti za Mariya) ikorera umurimo w’Imana muri Paruwase ya Nyamata, Arikidiyosezi ya Kigali, ku nshuro ya kabiri igiye gukora igitaramo "Immaculate Mary Concert (Umunsi Mukuru w’Ubutasamanywe Icyaha bwa Bikiramariya)."
Kiraba kuri iki cyumweru tariki ya 6 Ukuboza 2024, kuva saa Kumi z’umugoroba, muri Salle nziza ya Sunrise Guest House i Nyamata, mu Karere ka Bugesera.
Bwana Hervé, umuyobozi w’iyi korali, yasobanuye iby’iki gitaramo agira ati: “Ni umwanya mwiza w’iyi korali, kugira ngo ibashe gutaramira abakunzi bayo mu njyana zirata umubyeyi Bikiramariya, ariko tunitegura amaza y’umucunguzi wacu Yezu Kristu. Ni yo mpamvu haba harimo n’injyana za Noheli izo bakunda kwita Christmas Carols.”
Bazatarama mu njyana n’indimi z’amahanga zitandukanye, ariko intego nyamukuru y’iki gitaramo ni uko inkunga izakivamo izakoreshwa mu gushyigikira ikigo cy’Ababikira cya Notre Dame de la Compassion cyita ku banyantege nke gikorera i Nyamata.
“Kizakusanyirizwamo inkunga izashyikirizwa ikigo cy’Ababikira cya Notre Damme de la Compassion cyita ku banyantege nke giherereye mu Karere ka Bugesera, kugira ngo gifashwe mu gukomeza kwigomwa no kwitanga ku bw’uyu murimo utoroshye.”-Harvé
Nk’uko Bwana Hervé Isingizwe yabisobanuriye InyaRwanda dukesha iyi nkuru, abakunzi ba Ruhago ndetse n’abakunzi b’injyana zibanda ku muco nyarwanda bahishiwe byinshi byiza muri icyo gitaramo, kuko hazaba harimo injyana zerekeye ibyo byiciro.
Amatike aracyakomeje kugurwa. Wifuza kuyigura wajya kuri Paruwasi ya Nyamata, cyangwa ugakoresha ikoranabuhanga unyuze kuri www.ibitaramo.com, ukishyura amafaranga 2,000Rwf, 5,0000Rwf cyangwa 15,000Rwf bitewe n’uko uhagaze ku ikofi.