× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Noheli irabura iminsi 8: Amakosa 10 Amatorero akora ku munsi wo kwizihiza Ivuka rya Yesu

Category: Ministry  »  2 weeks ago »  Sarah Umutoni

Noheli irabura iminsi 8: Amakosa 10 Amatorero akora ku munsi wo kwizihiza Ivuka rya Yesu

Noheli ni igihe cyiza cyane mu mwaka, aho benshi bashimangira ko ari cyo gihe cyiza kurusha ibindi byose. Ariko n’ubwo ari igihe cyuzuye ibyishimo, Noheli ishobora no kuzana umunaniro n’akaga, cyane cyane mu matorero.

Umunaniro ushobora gutuma amatorero ategura nabi ibikorwa byayo cyangwa agakora amakosa atari ngombwa. Dore amakosa 10 amatorero akwiriye kwirinda muri Noheli nk’uko byagarutsweho na Church Answers mu nkuru yanditswe na Jonathan Howe.

1.Kutita ku cy’ingenzi: Ikintu cy’ingenzi mu gihe cya Noheli ni ivuka rya Kristo. Niwitegereza neza uko biba bimeze kuri Noheli mu nsengero zitandukanye, urasanga haba hari Santa [Santa Claus], impano n’ibindi bikoresho by’ibirori, ariko itorero rikwiye kuba ahantu abantu bibutswa impamvu nyakuri yo kwizihiza—ivuka rya Kristo.

2.Gushyira imbere imitako kurusha ubutumire: Nubwo imitako idahabanye n’icyiza, ikibazo kibaho iyo abanyamatorero bibanda ku isura y’itorero kurusha ku bantu bazana. Bibutse abantu ko icy’ingenzi ari ukumenya abari mu ntebe kurusha uko ibitambaro bimanitse ku rukuta.

3.Kudahitamo neza abakora umurimo wo kwakira abantu: Ni byiza guhitamo neza abantu bazakora imirimo kuri Noheli. Nta muntu ushaka guhura n’uwutishimira abandi akinjira mu itorero.

4.Gushyira ibikorwa byinshi mu gihe gito: Ukwezi kwa 12 kuba kuzuye ibikorwa byinshi: ibirori by’amashuri, ibirori by’akazi, ibirori by’itorero, imurikagurisha, urugendo n’ibindi.

Gushiraho gahunda nyinshi bishobora kubangamira imiryango na gahunda z’itorero. Ni byiza guhitamo ibikorwa bike by’ingenzi ariko bifite agaciro.

5.Kudashimira abakorerabushake: Gushima abakorerabushake ni ingenzi, cyane mu gihe cya Noheli. Akantu gato ko kubashimira karashimisha kandi gatuma abanyamirimo b’itorero bagira icyizere n’umurava.

6.Kudaha imiryango ibikoresho bifashisha mu kuramya: Amatorero akwiye gutanga ibikoresho by’ubusabane byorohereza imiryango gukora amasengesho ya Noheli. Ibi bifasha imiryango gukomeza amasengesho yabo mu rugo no kwegera Kristo.

7.Kwibagirwa ibyo umuryango mugari ukeneye: Igihe cya Noheli ni amahirwe yo gufasha abantu b’aho muba. Kugira icyo ukora ku bakene, abagize ibyago, n’abandi, ni uburyo bwo kugaragaza urukundo rwa Kristo.

8. Gushyira itorero imbere kurusha Kristo: Ibirori bya Noheli rimwe na rimwe bigaragaza gucika ku ntego nyamukuru, aho kwibanda ku kuzamura izina rya Kristo bigahinduka uburyo bwo kwerekana itorero ubwaryo.

Akenshi ibikorwa bimwe by’itorero bibura umwuka w’ubutumwa, bigahinduka intego nyamukuru ishyira imbere itorero kandi byari bikwiye kuba igikoresho cyo kwamamaza Kristo.

9.Kutita ku bashyitsi: Abashyitsi batari bacye bajya mu rusengero kuri Noheli. Ni ingenzi kubakurikirana no kubegera nyuma y’ibirori. Niba utabitayeho, ushobora kutongera kubabona cyangwa ntibazagaruke.

10.Gukoresha inyigisho zidahuye n’ukuri: Noheli ishobora gutuma abantu batakaza uburyo nyakuri bw’inyigisho kubera amarangamutima. Ni ngombwa kwirinda ko amarangamutima y’ibihe bya Noheli yangiza inyigisho z’ukuri za gikristo.

Ese itorero ryawe ryigeze rikora kimwe muri ibi bibazo? Wigeze ubikemura? Ni iki wakongeraho?

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.