× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Noheli irabura iminsi 3: Abana bafite ubuhe butumwa ku munsi w’isabukuru ya Yesu?

Category: Ministry  »  2 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Noheli irabura iminsi 3: Abana bafite ubuhe butumwa ku munsi w'isabukuru ya Yesu?

Harabura iminsi itatu ngo umunsi wa Noheli ya 2025 ugere, umunsi wizihizwa n’Abakristo benshi ku Isi hose nk’igihe cyo kwibuka ivuka rya Yesu Kristo.

Ariko se, mu by’ukuri, abana bafite ubuhe butumwa muri Noheli? Iki kibazo kigira igisubizo cyumvikana iyo twitegereje amateka n’igisobanuro nyacyo cy’uyu munsi.

Noheli itwibutsa ko Yesu yaje ku Isi akabanza kuvuka ari umwana, atavukiye mu ngoro ikomeye ahubwo akavukira mu kiraro. Ibi bitanga ubutumwa bukomeye ku bana: ko agaciro k’umuntu kadapimirwa ku byo afite, ko ahubwo gaturuka ku wo ari we imbere y’Imana.

Abana bigishwa ko kwicisha bugufi, urukundo n’ubumwe ari indangagaciro zikomeye kurusha ubutunzi n’icyubahiro.

Nanone, Noheli igaragaza ko abana bafite umwanya wihariye mu migambi y’Imana. Yesu ubwe yaravuze ati: “Nimureke abana bato bansange”, bigaragaza ko Imana ibaha agaciro gakomeye. Ibi bitanga ubutumwa ko abana bakwiriye kwitabwaho, kurindwa no gufashwa gukura mu rukundo no mu byiringiro.

Muri iyi minsi ya Noheli, abana bigishwa gusangira, kubabarirano no kwita ku bandi, cyane cyane abakene n’abababaye. Ubutumwa bwa Noheli rero si impano n’ibirori gusa, ahubwo ni urukundo rutagira ivangura, rutangirira ku bana rukagera ku muryango mugari w’abantu.

Mu minsi ine isigaye, Noheli iraduhamagarira gusubira ku ntego yayo nyamukuru: kubaka ejo hazaza heza h’abana binyuze mu rukundo, amahoro n’ukwemera.

Indirimbo wakumva uyu munsi mu bihe bya Noheli, ni Akana Noheli igenewe cyane cyane abana kuko na Yesu aba akiri umwana muri aya matariki.

Abagize Banashenge, umushinga ugamije kwigisha abana Ikinyarwanda, cyane cyane abagitangira kwiga ururimi n’imimerere y’arwo, bashyize hanze indirimbo yo kwinjiza abana muri Noheli bise Akana Noheli, ikaba igaruka cyane ku buryo ki Yezu yavutsemo.

Iyi ndirimbo Akana Noheli ya Banashenge yanditswe na Dushime Gaston, akaba ari na we mugenzuzi mukuru wa Banashenge, yagiye hanze ku wa 23 Ukuboza 2024.

Akana Noheli, yirebe kuri YouTube

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

noher ninziza cyane turayiteze p

Cyanditswe na: FARA  »   Kuwa 22/12/2025 18:45