Umuryango Christ for All People wifatanyije na Theo Bosebabireba, Umuramyi Igihozo Christine na Nelson Mucyo mu giterane cyasize abantu 111 bateye umugongo Satani bakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza wabo.
Ni igitaramo cyabaye kuwa 25/05/2024 kibera ahitwa mu Busanza (Rwanco). Muri iki giterane cy’amateka, New Arising Generation Worship Team ikaba yanyuze abitabiriye bose basabana n’Imana.
Intego y’iki giterane cyateguwe na Christ for All People, ikaba ari ijambo riboneka mu Abaroma 10:13 hagira hati: "Kuko umuntu wese uzambaza izina ry’Umwami azakizwa."
Aganira n’umunyamakuru wa Paradise, Guy Nice Trésor washinze Christ for All People akaba Umuyobozi Mukuru wayo ndetse akaba ari we wabwirije muri iki giterane, yavuzeko uyu muryango wiganjemo urubyiruko washinzwe bitewe n’iyerekwa Imana yashyize imbere ye nyuma y’uko akijijwe agasobanukirwa Kristo uwo ari we.
Yagize ati: "Nyuma yo kumenya ko umuntu wese wizera Kristo Yesu atazarimbuka ahubwo azahabwa ubugingo buhoraho, nyuma yo gusobanukirwa ko udafite Kristo adafite ubugingo ahubwo ategereje kurimbuka, numvise Imana ishyize umutwaro kuri abo bantu bataramenya Kristo". Yakomeje avuga ko icyerecyezo cye cyashimangiwe n’ijambo riboneka muri Yohana 3:16.
Uyu muryango ukaba ukoresha uburyo bwose mu kuzana abantu kuri Kristo harimo kwifashisha ivugabutumwa ku mbuga nkoranyambaga, ibiganiro mpaka bigamije kubaka (Debates), kubwiriza ubutumwa mu ngo no gutegura ibiterane.
Uyu muryango watangiye kuwa 03/02/2024 utangijwe n’abantu 3, kuri ubu ugizwe n’abantu 30 bashyize imbere kubwiriza ubutumwa bwiza bwa Kristo.
Ibikorwa bigamije gukura abantu mu nyanja yo kurimbuka bikaba bikomeje aho hakorwa ivugabutumwa ryo mu muhanda, kubwiriza mu tubari, kujya mu tubyiniro, muri Gereza, mu bigo by’amashuli, mu masoko, muri gare, mu bice birangwamo abantu bicuruza nka corridor, mu migina n’ahandi.
Ibi bikorwa bikaba bikorwa kuwa Mbere, kuwa Gatatu mu gihe kuwa Gatandatu habaho guhura kw’abanyamuryango bahuzwa no kwihugura no kungurana ubumenyi.
Umuyobozi wa Christ for All People yavuze ko banyuzwe n’umusaruro wavuye muri iki giterane dore ko habonetse abantu 111 bakiriye Kristo Yesu.
Yavuzeko bahisemo Theo Bosebabireba nk’umwe mu baririmbyi bakunzwe cyane bafite n’indirimbo zizwi na buri wese yaba mu mujyi no mu cyaro.
Ubwo Theo Bosebabireba yaririmbaga indirimbo "Kubita utababarira", abantu benshi bitereye hejuru bafatanya nawe kuririmba ari na ko byakomeje ubwo yaririmbaga "Ikigeragezo", "Icyifuzo", "Ingoma" n’izindi dore ko yaririmbye indirimbo zirindwi.
Nelson Mucyo umwe mu banditsi b’abahanga nawe yaririmbye indirimbo zakoze ku mitima ya benshi
Igihozo Christine, umwe mu banyempano barimo kuzamuka neza bitewe n’ijwi rye ryiza no kuramya ubona bimurimo, yafashije imitima ya benshi kwegera intebe y’umwami mu buryo bw’Umwuka.
Guy Nice Trésor washinze Christ for All People ubwo yari abajijwe icyamutangaje muri iki giterane, yavuze ko yatunguwe n’ubwitabire bwo ku rwego rwo hejuru kuko batatekerezaga umubare waje muri iki giterane akaba yarashimishijwe no kubona Kristo abona iminyago myinshi.
Akomoza ku cyamubabaje, yabwiye Paradise ko mu mitegurire habayeho amwe mu mananiza yabayeho, yatumye igiterane gitangira gitinze bitewe n’amakuru ataratanzwe neza.
Nyuma y’iki gitaramo, umuryango wa Christ for Christ for all People urateganya Ibikorwa bitandukanye birimo gukomeza gukurikirana abantu bakiriye Kristo nk’umwami n’umukiza wabo (Fellowship) kugira ngo imbuto babibye zikomeze gukura neza kugira ngo nibamara gukura nabo bazafashe abandi bakiri mu nyanja y’ibyaha.
Guy Nic Trésor umuyobozi wa CHRIST FOR ALL PEOPLE
Abagera ku 111 bakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza
God bless you