× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nkuru Claude yasabye anakwa Iryabera Trinitas uririmba muri Jehovah Jireh

Category: Choirs  »  December 2023 »  Alice Uwiduhaye

Nkuru Claude yasabye anakwa Iryabera Trinitas uririmba muri Jehovah Jireh

Iryabera Trinitas, umwe mu bagize korali Jehovah Jireh ikunzwe hano mu Rwanda, yasabwe ndetse akobwa na Nkuru Claude.

Kuri uyu 29 Ukuboza 2023, Nkuru Claude yasabye anakwa Nkuru Claude Trinitas wamenyekanye muri korali Jehovah Jireh ndetse akaba ari no mu baririmbyi bagize uruhare muri iyi korali.

Iryabera Trinitas ni umukobwa ushima lmana wubaha lmana akitondera amategeko yayo mu kuri no mu mwuka. Aririmba muri Jehovah Jireh choir ndetse Paradise yamenye ko ari umukobwa wa Muvunyi Hypolite Perezida wa Jehovah Jireh choir.

Kuri ubu Iryabera Trinitas yamaze gusabwa no gukobwa. Ni mu birori byitabiriwe n’abakomeye by’umwihariko umushumba mukuru wa ADEPR, Rev.Isaie Ndayizeye n’abashumba batandukanye.

Abitabiriye uyu muhango wo gusaba no gukwa, baje gususurutswa n’umuhanzi wamamagaye mu ndirimbo zihimbaza Imana mu njyana Gakondo, Josh lshimwe.

Wari umunsi w’umunezero kuko ibi birori byarimo lmana kandi byari biteguye neza, lmana yabanye nabo kandi bose bari banezerewe.

Korali Jehovah Jireh ibarizwamo uyu mugeni, ni korali yagutse ku buryo bugaragarira buri umwe wese. Imaze kugira abaririmbyi hafi 150.

Usibye no kuba baririmba, babifatikanya n’indi mirimo y’urukundo itanga ivugabutumwa haba hagati muri bo ndetse no hanze yayo.

Nkuru Claude yasabye anakwa Iryabera Trinitas uririmba wo muri Jehovah Jireh

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.