× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

"Niyo Ndirimbo" ya Meddy na Adrien Misigaro iciye agahigo ka mbere muri Gospel nyarwanda

Category: Artists  »  January 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

"Niyo Ndirimbo" ya Meddy na Adrien Misigaro iciye agahigo ka mbere muri Gospel nyarwanda

Niyo Ndirimbo ya Meddy na Adrien Misigaro yasohotse ku itariki 15 Mutarama 2024 mu masaha y’ijoro, none kuri uyu munsi ku itariki 20 Mutarama 2024 iciye agahigo ka mbere mu Rwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Mu bushakashatsi Paradise.rw twakoze, kuva indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana zatangira gushyirwa ku rubuga rwa YouTube, ni ubwa mbere indirimbo yo muri icyo gisata yakuzuza inshuro miliyoni z’abayirebye mu minsi mike cyane itageze no ku cyumweru.

Kuva ku itariki 15 kugera kuri 20 urabibona ko harimo iminsi itanu gusa. Haburaga amasaha atageze kuri atatu ngo iminsi itandatu yuzure ariko iyo bitariyandika kuri YouTube, ntaho wahera uvuga ko ari itandatu.

Ese icyatumye iyi ndirimbo yuzuza miliyoni mu minsi mike, ni uko Meddy ataherukaga gusohora indirimbo ? Iki kibazo kiri kwibazwa na benshi.

Gusa igitera indirimbo kurebwa cyane ni uko iba ari nziza. Ubu niyo ndirimbo iri kurebwa kurusha izindi muti Kigali. Fatira urugero kuri Grateful Meddy yari aheruka gushyira hanze.

Byasabye ibyumweru byinshi kugira ngo yuzuze miliyoni kandi na bwo yari amaze igihe kitari gito nta gihangano ke kijya hanze. Si uko byatewe n’uko itari nziza, ahubwo birakwereka ko ubwiza burutanwa. Niyo Ndirimbo ifite ubwiza ntagereranywa.

Icya mbere, ikoze mu Kinyarwanda kitavangiye habe na gato ariko yakunzwe n’abanyamahanga batakizi bivugira Ikesipanyolo, Icyongereza, Igiswayile n’ahandi henshi Meddy afite abafana. Biyumvira injyana bakumva ari nziza, bareba videwo bikaba uko, ibyo kwita ku kiririmbwa bakabyibagirwa.

By’umwihariko mu Rwanda, indirimbo ziri mu rurimi rwabo zikundwa kubi. Meddy yakoze ibinyuranye n’ibyo bari biteze by’uko Niyo Ndirimbo izaba irimo Icyongereza, ayisohora iri mu Kinyarwanda bituma ikundwa kurushaho.

Kuri Adrien Misigaro ni ubwa mbere yanditse aya mateka yo kwibona mu gihangano gikunzwe bene aka kageni, kuri YouTube hakiyandikaho ‘1M views, five days ago’. Mu minsi itanu gusa miliyoni ikaba yuzuye.

Hari izindi ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana zaciye uduhigo zikarebwa inshuro nyinshi mu mateka y’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda ariko tutarimo kuzuza miliyoni mu minsi itageze ku cyumweru. Uhise utekereza Nina Siri yujuje miliyoni 30 mu mezi atandatu gusa, Ameniweka Huru yujuje miliyoni zirenga 20 mu mezi atandatu gusa n’izindi zarebwe cyane.

Niba uzi indi ndirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana yaciye aka gahigo, uraba ufashije benshi kumenya ukuri. Ntiwirengagize ko Paradise yaguhaye umwanya wo gutangiramo igitekerezo cyawe.

"Niyo ndirimbo" irakunzwe cyane

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.