Niyinkunda Rachel witabiriye amarushanwa ya Moriox Media ikorera mu Mugi wa Kigali yiteguye kuyatsinda abikesheje impano afite yo kuririmba neza bidasubirwaho.
Mu butumwa yasakaje hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga asaba abantu kumushyigikira kugira ngo azegukane aya marushanwa, yayasobanuye neza anavuga icyo umuntu ukunda umuziki wamamaza Ubutumwa Bwiza yamufasha.
Yagize ati: “Muraho? Ndi mu marushanwa ya Moriox Media, aho hazafatwamo umunyempano umwe uzahita agirana amasezerano n’inzu itunganya indirimbo ari yo Moriox Music yo kuzajya bamukorera indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho, ndetse abandi icumi bazamukurikira bakagirana imikoranire ya hafi na Moriox Music.”
Yakomeje agira ati: “Nkaba nagusabaga kunshyigikira ugasangiza abandi iyi video yange, kuko uzagira amajwi menshi kurusha abandi azahita ajya mu cyiciro gikurikira. Gutora ni ugukanda like ndetse ukana commenting (ugatanga igitekerezo) kuri video yange iri kuri YouTube Channel ya Moriox Music, kuko 40% ni uburyo watowemo online (binyuze ku mibare y’abarebye videwo ye bakayikunda bakanayitangaho ibitekerezo), na ho 60% ni uburyo umuntu akoresheje impano ye!”
Yasoje ashimira ati: “Murakoze, Imana iduhane umugisha.” By’umwihariko yabwiraga wowe ugiye kureba iyi videwo unyuze kuri link iri ahagana hasi kuri iyi nkuru. Ni akavidewo k’umunota umwe gusa.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise kuri uyu wa 8 Ukwakira 2024, Niyinkunda Rachel yavuze ko yiteguye gutsinda kuko ngo kuba yarayitabiriye ubwabyo ari ikimenyetso cy’uko yiyizeye. Yagize ati: “Ndiyizeye, kandi nyine ntiwakwitabira amarushanwa utiyizeye.”
Niyinkunda Rachel aheruka kwitabira amarushanwa yo kuririmba ubwo yitabiraga ayo ku ishuri. Yagize ati: “Amarushanwa mperuka kwitabira ni asanzwe yo mu mashuri, aya navuga ko ari hejuru. Najyaga mu marushanwa yo kugaragaza impano (Talent Show).”
Nubwo mu marushanwa yaririmbye indirimbo y’abandi nk’uko na bagenzi be babigenje, dore ko icyo basabwa ari ukugaragaza impano yo kuririmba neza, Rachel asanzwe azi kwiyandikira indirimbo, gusa agira inzitizi yo gusohora iye bwite ngo abe yakora umuziki ku giti cye. “Nta bwo gusohora indirimbo biba byoroshye, nta bwo ubushobozi buba buhagije.” Aya ni amagambo yabivuzemo.
Yakomeje asobanura impano ye byisumbuyeho agaragaza ko uretse kuba aririmba neza nk’uwabihawemo impano, ajya anafasha abandi bahanzi ndetse n’amakorari ashyira amajwi y’inyongera mu ndirimbo zabo (backing).
Rachel ni umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye. Kumushyigikira ni ukureba videwo ye, ugakora ahanditse like, ukajya muri comment ukavuga uko wabonye impano ye!
Nyura hano umushyigikire!
Nukuri impano yawe irahambaye
She is so humble and also she know how to sing, we love you Rachel ❤️