Umuramyi Aline Gahongayire ufatwa nk’intwali yahirimbaniye Gospel yavuze ko iyo yibutse ko azicarana na Kristo bimuremamo izindi mbaraga bikamurinda gutentebuka.
Iyo uvuze izina Aline Gahongayire benshi basubizwamo imbaraga n’ibihangano bye birimo "Zahabu", "Ndanyuzwe", "Izindi mbaraga", "Ubu ndashima", "Nta Banga" n’izindi.
Abantu benshi bamufata nk’icyitegerezo bitewe n’urugendo rwe rwe rw’ubuzima rudasanzwe doreko ibyakabaye bimubera ibicantege we byagiye bimukomeza ku rugero rutsindagiye Kandi rucugushije. Abamuzi neza kuva mu bwana bwe bakubwira ko ari we cyitegererezo cyabo ndetse bakamushima mu mvugo no mu ngiro.
Uyu munsi rero yagiranye ikiganiro kihariye na Paradise aho yongeye kuzamura ukwizera akaba yagaragaje ibyiringoro bifite ubugingo ndetse n’umugabane mu ijuru.
Abajijwe ibyo ahugiyemo muri iyi minsi, Alga nk’uko bamwita yagize ati: "Muri iyi minsi mpugiye mu cyo nahamagariwe dore ko nahamagariwe kurushaho kugira isi nshaya kuko sindi uwanjye ngo nigenge, ndi uwa Kristo niyo mpamvu namaramarije kumuhesha icyubahiro yaba mu Rwanda no ku isi yose.
Muri iyi minsi ndumva ndushijeho gukunda umwami wanjye Yesu Kristo wabonye ko ndi uwo kwiringirwa akansiga amavuta y’igiciro. Uwo ni we wanjye kandi ndi uwe kandi sinzigera mva mu maboko ye kuko andamije amaboko akomeye, yaba isi, satani ndetse n’umubiri nta na kimwe gishobora kunkura mu maboko meza ya Kristo ndimo. Ibi ni byo bituma ntacogora ngo nshike intege n’ubwo imbaraga zindwanya ziba ari nyinshi ariko nzarushaho gukomera mere nka zahabu itunganyirijwe mu ruganda."
Aline Gahongayire ufatwa nk’intwali yo guhumuriza akubutse mu gihugu cya Uganda
Yahumurije abantu batentebutse ku bw’ibihe by’amakuba barimo.
Aline Gahongayire abajijwe ijambo yabwira abantu bihebye ku bw’amakuba n’ibyago yagize ati: "Ijambo ry’ihumure nababwira ni ijambo riboneka muri Matayo 11:28 rigira riti
“Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura."
Yabibukije ko Kristo yageragejwe ku bw’ibyo abasha gutabara abageragezwa. Ati: "Muhumure mwe gucika intege kuko Kristo ari we mutabazi w’abageragezwa. Imana irabazi kandi irabakunda, never give up."
Nsigaye niyumva nk’utari mu isi - Aline Gahongayire
Muri iki kiganiro yatangaje ko kuri ubu n’ubwo umubiri we ucumbitse mu isi ariko ubugingo bwe bwibera mu gituza cya Kristo. Ati: "Isi ni icumbi n’umubiri ucumbikiwe mu isi, gusa ubugingo bwanjye bwo bwibereye mu gituza cya Kristo, buguwe neza kandi buzahaguma.
Nsigaye nkumbura ijuru cyane kandi ni iryanjye kuko ndi mu bakandida baryo kuko Kristo yankoye amaraso y’igiciro cyinshi. Umunsi nzaba ndi kumwe na Kristo mu bwami bwe nyuma y’ubu buzima nzanezerwa kurenza uko mubitekereza".
Arakomeza ati: "Hari abantu njya nkumbura bitewe n’ubutwali bwabo, nzarebesha amaso Imana yanjye, nzareba Kristo kandi nzabona imbonankubone Pawulo na Dawidi mbashimire ubutwari bagaragaje igihe bari bakiri ku isi."
Aline Gahongayire ukumbuye kuzibanira na Kristo akomeje gukora ibyiza ubudacogora.
Aline Gahongayire ni umwe mu baramyi b’ibyamamare mu Rwanda akaba azwiho kugira impano yo guhamya kutajegajega. Si ibyo gusa dore ko azwiho kugira umutima wo gushyigikira abababaye ahanini binyuze mu muryango we bwite witwa "Ndineza organization".
Uyu muramyi akaba n’umushabitsi kandi azwiho gushyigikira abahanzi bagenzi be dore ko ari no mu bitabiriye igitaramo "Umuyoboro 25 Years Live Concert" cya Alexis Dusabe.