× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nimva ku nshingano zo kuba Perezida nzaba umuvugabutumwa— Perezida William Ruto

Category: Leaders  »  3 weeks ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Nimva ku nshingano zo kuba Perezida nzaba umuvugabutumwa— Perezida William Ruto

Perezida wa Kenya, William Ruto yatangaje ko azaba umuvugabutumwa nyuma yo kurangiza manda ye.

I Nairobi, tariki ya 30 Nyakanga 2025 — Perezida wa Kenya, Dr. William Samoei Ruto, yatangaje ku mugaragaro ko nyuma yo kurangiza inshingano ze nka Perezida wa Repubulika, azahita yinjira mu murimo w’ivugabutumwa.

Ibi yabivugiye mu ruhame mu gikorwa cyari cyitabiriwe n’abayobozi b’amadini ndetse n’abandi banyapolitiki b’inshuti ze, aho yavuze ati: “When I’m done being President, I will be an evangelist,” bishatse kuvuga ngo "Nindangiza inshingano zo kuba Perezida, nzaba umuvugabutumwa."

Nk’uko bigaragara kuri channel ya YouTube ya Citizen Digital no ku kinyamakuru Pulse.co.ke, iyi mvugo ye yakurikiwe n’amashyi menshi n’amajwi y’abari bamushyigikiye yaturukaga mu bitabiriye icyo gikorwa. Perezida Ruto yakomeje ashimangira ko kwizera kwe gukomeye mu Mana ari byo bimuranga kandi bikaba biri mu byamufashije kugera aho ari uyu munsi.

Imizi y’iyobokamana mu buzima bwa Perezida Ruto

Dr. William Ruto azwi cyane nk’umunyapolitiki wunze ubumwe n’Idini Gatolika ndetse n’amatorero ya Gikirisitu mu gihugu cye. Kuva yakwiyamamaza mu 2022 kugeza igihe yatsindiye amatora, yagiye akunda kugaragara mu bikorwa bitandukanye by’amasengesho, gusengera igihugu no gusaba abaturage gushikama mu kwizera. Ibi byamugize umwe mu banyapolitiki bake bemeza ku mugaragaro ko kwizera ari inkingi y’ukuri mu miyoborere myiza.

Yagize ati: “Nizera Imana. Ni yo mpamya isumba byose. Iyo uri umuyobozi, uba ukwiriye kumenya ko hariho Uwagutumye kandi ubarizwa hejuru yawe.”

Nyuma yo gutangaza aya magambo, ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga byabaye byinshi. Bamwe mu Banyakenya bamushimiye bavuga ko ibyo yavuze bibagaragariza ko afite umutima wo gukorera abaturage ndetse n’Imana. Abandi ariko bagaragaje impungenge, bavuga ko umukuru w’igihugu adakwiye gusiga ibibazo igihugu gihanganye na byo ngo atangire ibikorwa by’iyobokamana nk’aho yirengagije ibibazo bya politiki n’ubukungu.

Uwitwa Sarah Mwikali yanditse kuri X (Twitter) ati: “Ruto avuga ko azaba umuvugabutumwa? Niba koko abishaka, nabanze akize igihugu cyacu ibibazo by’ubukene n’ubushomeri, ubwo ni bwo ubutumwa bwe buzagira umumaro.”

Dr. Elijah Mwangi, umusesenguzi muri Kaminuza ya Nairobi, yagize ati: “Ibi si amagambo gusa, ni ikimenyetso cy’uko Ruto ashobora kuba atangiye gutegura uburyo bwo kuva muri politiki agasigara ari umuyobozi w’Ijambo ry’Imana mu ruhando mpuzamahanga.”

Kuva yatangira kuyobora Kenya, Perezida William Ruto yagaragaje ko idini rifite umwanya ukomeye mu mibereho ye ya buri munsi n’imiyoborere. Kugeza ubu, ntabwo yigeze yerekana niba aziyamamariza manda ya kabiri, ariko iyi mvugo ye nshya iratanga ishusho y’uko ashobora guhitamo gukora umurimo w’ivugabutumwa nk’inshingano nshya, igihe azaba atagikora muri politiki.

Amakuru avuga ko Perezida William Ruto yatangaje ko “azaba umuvugabutumwa nyuma yo kurangiza manda ye” yatangajwe bwa mbere binyuze kuri Citizen TV Kenya mu kiganiro cyatambutse ku wa 30 Nyakanga 2025. Ibi byatangajwe n’imbuga zitandukanye harimo: kenyamoja.com, spmbuzz.com, pulselive.co.ke na Citizen TV Kenya

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.