× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nigeria: Rema wabuze Se ku myaka 8 yashimiye urusengero rwahise rubaba hafi aruha miliyon 87 Frw

Category: Artists  »  2 weeks ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Nigeria: Rema wabuze Se ku myaka 8 yashimiye urusengero rwahise rubaba hafi aruha miliyon 87 Frw

Divine Ikubor uzwi cyane nk’umuhanzi ku izina rya Rema, yahaye Itorero rya Christ Embassy ryo muri Benin miliyoni 87 Rwf (miriyoni 105 mu Manayira akoreshwa muri Nijeriya) mu rwego rwo kurishimira ko rwafunguriye mama we iduka nyuma yo gupfusha se.

Uru ni urusengero mama w’uyu muhanzi wo muri Nijeriya asengeramo nubwo rwo ari urwo mu gihugu cyitwa Benin, muri Leta ya Edo, rukaba kandi ari rwo Rema yakuriyemo. Yatanze aya mafaranga ashimira iri torero ku bwo kuba ryarabafashije bari mu bukene bukabije, icyo gihe Rema akaba yari akiri umwana muto. Byabaye mu materaniro yari yitabiriye yo ku Cyumweru tariki ya 1 Nzeri 2024.

Mu byo yavuze, yagarutse cyane ku buryo itorero ryabitayeho ubwo yari amaze gupfusha se ku myaka ye umunani. Abayobozi b’itorero ari bo Pasiteri Joy na Pasiteri Thomas babonye ko ubukene bwugarije umuryango wabo bahitamo gushakira nyina icyo gukora, aho kumuha amafaranga bamushingira iduka ryari gukomeza kumufasha kubaho.

Nk’uko Ikinyamakuru cyo muri Nijeriya cyitwa PM News Nigeria cyabitangaje, Rema yabikoze yicishije bugufi cyane, dore ko azwi ku isi hose bitewe n’indirimbo ze zakunzwe. Yagize ati: "Nta bwo ndi hano mu rwego rwo gushaka icyubahiro cyangwa andi mashimwe. Ndi hano ngo mpe Imana icyubahiro. Ndumva ari iby’agaciro kwitura ineza nagiriwe kuko itorero ryaranyakiriye, kandi riransengera, ndetse ryamfashije kuguma muri uwo mujyo.”

Rema yakomeje avuga ko yifuza guhigura umuhigo wo guha inkunga ibikorwa bitandukanye by’iri torero birimo ibijyanye n’inyubako zitandukanye agira ati: “Icya mbere, ndashaka guhigura umuhigo wange wa miliyoni 40 (Naira) ku bikorwa remezo by’itorero. Nemeye izindi miliyoni 25 zizajya mu bikorwa remezo by’itorero birimo gufasha abakiri bato, na miliyoni 20 azafasha abapfakazi bo muri iri torero.”

Rema yahaye Itorero rya Christ Embassy ryo muri Benin Miliyoni 87 Rwf

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.