Umuramyi Mami Espe yagarukanye ihumure mu ndirimbo nshya yise "Undengere" isana imitima y’abakomeje kunyura mu nyanja y’amahwa.
Muri iyi ndirimbo, Mami Espe agira ati: "Dore nigira imbere ariko ntihari, nasubira inyuma nkayibura, mu kuboko kw’ibumoso aho ikorera sinyiharuzi iba yigendeye, yihisha mu kuboko kw’iburyo ngo ntayibona, nyishakira mu misozi no mu bibaya, nkasesera no mu buvumo sinyibone, nkapfukama n’amavi nkatakamba ariko Igaceceka."
Paradise yaganiriye n’uyu muramyi ukomeje kwandika indirimbo zifata bugwate amarangamutima ya benshi. Ubwo yabazwaga icyo yashakaga kubwira abakunzi be, yagize ati: "Nifuzaga guhumuriza abantu, mbabwira ko n’ubwo hari abari kunyura cyangwa guca mu bikomeye bahumure bakomere kuko izi nzira barimo kunyuramo nizirangira bazavamo bameze nk’izahabu nziza kandi bakambikwa ikamba ry’abanesheje."
Mami Espe yunzemo ati: "Imana iduhe imbaraga zo kunyura mubikomeye duhura nabyo."
Mami Espe ni rimwe mu mazina akomeje kugarukwaho nyuma yo kwinjira mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana nk’umuhanzi wigenga. Kwinjira mu muziki kwe kwasamiwe hejuru n’abakunzi ba Gospel. Yaje yikwije mu buryo bw’umwuka bituma ibihangano bye bikundwa.
Ryoherwa n’iyi ndirimbo nziza.Kuyisangiza abandi nta tegeko ribihana
Benshi bamukundira ko abana na buri wese amahoro.
Kuri ubu Mami Espe amaze kumurikira abakunzi be indirimbo zirimo zirimo Undengere, Narakubonye, Mbwira ni ryali, Biranezeza, Ntiruzatunanira, Ikaze kibondo n’izindi.
Ni umwe mu baramyi buzuye ni ukuvuga umwanditsi mwiza dore ko uretse kuba yiyandikira indirimbo afasha n’abandi bahanzi n’amakorali. Ni umuyobozi w’indirimbo (Worship leader), umujyanama w’abahanzi n’amakorali, umutoza w’amakorali n’abahanzi ndetse akaba n’umubyinnyi mwiza.
Mami Espe azwiho impano yo gufata bugwate imitima y’abantu mu gihe cyo kuramya Imana, Mwuka Wera uri muri we akaba atuma amenya igikwiye ubwoko bw’Imana.
Mami Espe kuri ubu ni umutoza w’amajwi wa Horeb Choir Post Cepiens UR Gikondo.
Yagiye yitabira amarushanwa akomeye ya Gospel akahatambuka yemye.
Mami Espe ni umubyeyi ushima Imana. Kimwe mu bimuha Imbaraga zo gukorera Imana ni ukwibera mu ijuru ritoya dore ko afite umugabo bakundana kubi.
Benshi bati ’afite ukuboko kwiza kuberanye no gufata indangururamajwi’.
Mami Espe afite agahigo ko kuba umwe mu baririmbyi b’inkingi za mwamba mu makorali abiri akomeye. Uyu muramyi abarizwa muri Holy Nation choir ADEPR Gatenga amazemo imyaka myinshi aho yagiye ayobora zimwe mu ndirimbo zakunzwe cyane nka "Namenye neza", "Dusubije Amaso inyuma" n’izindi.
Uretse kuririmba Mami Espe ni Intiti mu icungamutungo dore ko yize ibaruramari muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Gikondo (UR Gikondo Campus). Kuri ubu ni umutoza w’amajwi wa Horeb choir imwe muri korali zikunzwe mu ma kaminuza. Ni inshingano akoze imyaka myinshi mu bihe bitandukanye.