Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gatandatu, CEP UR-Gikondo yateguye igiterane gikomeye cyo kwizihiza imyaka 20: “Nibutse Iminsi ya Kera,” kizitabirwa n’Umushumba Mukuru wa ADEPR, Rev. Isaïe Ndayizeye.
Umuryango w’Abanyeshuri b’Abapantekote (CEP) ukorera muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Gikondo, watangaje igiterane cyihariye kizaba ku wa 8 Kamena 2025, cyiswe “Nibutse Iminsi ya Kera”, gifite intego ishingiye kuri Zaburi 143:5. Iki giterane kizaba ari n’umwanya wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 CEP-Gikondo imaze ishinzwe.
Kizabera kuri UR-Gikondo, ahazwi nka Big Auditorium, kuva saa 9:00 za mu gitondo kugeza saa 17:00 z’umugoroba, kikazaba kirimo indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, isengesho, ndetse n’Ijambo ry’Imana rizabwirizwa na Nshizirungu Emmanuel, ari kumwe na Rev. Isaïe Ndayizeye, Umushumba Mukuru wa ADEPR.
Mu kiganiro Paradise yagiranye na Ndayambaje Olivier, Umuyobozi Mukuru wa CEP UR-Gikondo muri iki gihe, akaba yiga i Gikondo na we, aho ibarizwa, yasobanuye ko batazaba bizihiza isabukuru y’imyaka 20 CEP imaze ikorera umurimo w’Imana muri kaminuza gusa.
Yagize ati: “Tuzabifatanya no gushimira abayobozi basoje inshingano tunasoza ibikorwa bya CEP kuko kaminuza itazongera kwakira abanyeshuri mu myaka izakurikiraho.”
Hazabaho kandi kuririmbana n’amakorali atandukanye, arimo:
– Impanda Choir (ADEPR Segem)
– El Elohe WTM
– Salem Choir
– Horeb Choir
Umuyobozi w’iki gikorwa, Ndayambaje Olivier, na we wemeza ko ari ishema rikomeye kuri CEP-Gikondo kuba yarabaye igicumbi cy’ivugabutumwa ryimbitse mu banyeshuri mu gihe cy’imyaka 20 ishize, yatangaje ko kwinjira nubwo ari ubuntu hari icyo bisaba ku muntu utari umunyeshuri. “Ku bashaka kuzabana natwe buzuza iyi link: https://forms.gle/3aggeaEDMbdh8Vry9”
“Nta gihe cyiza nko kwibuka aho Imana yakugejeje, no guhamya ko ari yo yabigizemo uruhare.”
Nukur twifatanyije namwe mur icyo giterane cyo kwibuka imirimo y, Imana
Ni byiza rwose Kwibuka no kuzirikana aho Imana yagukuye ukayishimira
Twishimiye kuzabanà namwe ngo dushime Imana