× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Dore ahantu wagurira amatike y’igitaramo “Unconditional Love Season 2” cya Bosco Nshuti

Category: Concerts  »  2 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Dore ahantu wagurira amatike y'igitaramo “Unconditional Love Season 2” cya Bosco Nshuti

Kigali – Bosco Nshuti agiye kongera guhuriza hamwe abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana mu gitaramo gikomeye “Unconditional Love Season 2”. Aho amatike ari kugurirwa hamenyekanye.

Umuramyi Bosco Nshuti ari kwitegura igitaramo gikomeye yise Unconditional Love Season 2, kizabera muri Camp Kigali ku itariki ya 13 Nyakanga 2025, kikaba kizahuza imbaga y’abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana, by’umwihariko abafana b’uyu muhanzi umaze imyaka 10 akora umuziki.

Iki gitaramo kizaba ari ibirori binini byo kwizihiza imyaka Bosco amaze mu muziki wa Gospel, ndetse kikazaba n’umwanya wo kumurika ku mugaragaro album ye ya kane yise “Ndahiriwe”, imaze igihe itegerejwe n’abakunzi be.

Abazitabira bazanahabwa umugisha wo guhura no kwifatanya n’abahanzi bakomeye nka Aime Uwimana, umwe mu bakomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda, ndetse n’itsinda rya Ben & Chance, rimaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda no hanze yarwo.

Amatike yabonetse hose i Kigali

Amatike y’iki gitaramo yamaze kugera hirya no hino muri Kigali, mu rwego rwo korohereza abashaka kwitabira. Aho ushobora kuyagura harimo:
1. InyaRwanda.com Office
2. Samsung 250 (Mu mujyi)
3. Samsung 250 (Kisimenti)
4. Camellia (CHIC)
5. Camellia (Kisimenti)
6. Camellia (Makuza Plaza)
7. Sinza Coffee (Kinamba)
8. Air Watch (hafi ya Simba Town)

Abifuza kuyagura batavuye aho bari, bashobora guhamagara nimero 0788880901 cyangwa 0788543650, bakazanirwa amatike aho bari hose muri Kigali.

Abashaka kuyagura hifashishijwe ikoranabuhanga bashyiriweho urubuga www.bosconshuti.com, aho ushobora guhitamo ubwoko bw’itike ushaka, kwishyura no kwakira ubutumwa buguhamiriza ko uyifite.

Ibyiciro by’amatike:
• Bronze – 5,000 FRw
• Golden – 10,000 FRw
• Silver – 20,000 FRw
• Platinum – 25,000 FRw
• Table y’abantu 8 – 200,000 FRw

Iki gitaramo kizaba ari umwanya udasanzwe wo kuramya no guhimbaza Imana, gusabana n’abandi, no kwishimira urugendo rw’umuziki w’umuramyi Bosco Nshuti.

Wifuza kwitabira iki gitaramo? Igurire itike hakiri kare kandi uze witeguye kuzahabwa umugisha udasanzwe.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.