× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ev. Ngombwa Egide yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Solange (Soso) -AMAFOTO

Category: Pastors  »  July 2023 »  Sarah Umutoni

Ev. Ngombwa Egide yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we Solange (Soso) -AMAFOTO

Umuvugabutumwa Ev. Egide Ngombwa yamaze gusezerana imbere y’amategeko ya Leta y’u Rwanda, n’umukunzi we M. Solange Uwase uzwi cyane nka Soso.

Nk’uko biri mu butumwa Ev. Egide yasangije abamukurikira kuri Facebook, tariki 6 Nyakanga 2023 ni bwo yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we. Yanditse ko avuye mu cyiciro kimwe akaba ageze ku kindi, ati "I changed the status legally!!".

Yashimye Imana yabakoreye ibintu byiza n’ababasengeye bose ndetse n’abakomeje kumushyigikira we n’umuryango we. Yavuze ko hasigaye umuhango wo gusaba no gukwa bagahabwa umugisha n’ababyeyi, ndetse ibirori byo gusezerana mu rusengero bagahabwa umugisha n’Abashumba. Imihango isigaye y’ubukwe bwabo izaba tariki 22/07/2023.

Ngombwa Egide ni umwe mu bavugabutumwe bakunzwe kuva kera akiga mu mashuri yisumbuye kugeza uyu munsi wa none. Ni murumuna wa Rev. Baho Isaie Uwihirwe uzwiho gutegura ibiterane bikomeye mu Rwanda, Tanzania na Burundi, akabikora ku bufatanye n’abavugabutumwa bo muri Amerika n’ahandi.

Tariki 12/03/2023 ni bwo Ngombwa Egide yatangarije abakunzi be kuri Facebook ko yambitse impeta umukobwa w’inzozi ze, uwo yahisemo ngo azamubere umugore. Uwo nta wundi ni umwali w’inzobe icyeye witwa M. Solange (Soso) Uwase. Ntabwo yigeze atera ivi, ahubwo bari barimo kuganira, hanyuma Egide avana impeta mu ipantalo, ayambika umukunzi we.

Tariki 15 Mata 2023, Ev. Egide yatangaje amatariki y’ubukwe bwe na Solange mu butumwa yanyujije kuri Facebook. Ubukwe bwabo buzaba tariki 22/07/2023. Ev. Ngombwa Egide yagize ati "Hello dear friends and family it will be our pleasure to be with you at our wedding! Support us and pray for us! Bless you".

Hano yavugaga ko azishimira cyane kubana n’abakunzi be n’umuryango we mu birori by’ubukwe bwe na Solange. Yanabasabye kumushyigikira ndetse n’inkung y’amasengesho. Mukuru we Rev Baho Isaie yahise atanga igitekerezo mu ba mbere, ibigaragaza ko anyotewe n’ubu bukwe.

Rev. Baho ati "That’s awesome! Congratulations! We’re together" [Ni byiza cyane, turabishimiye. Turi kumwe". Ubusanzwe, iyo bantu bumvise ko rukana agiye gukora ubukwe, barabyishimira cyane bakavuga ngo ’twongeye twanyweye’ kuko mu bukwe barazwi ko haba hari ibyo kunywa no kurya, ni nawo muhango usoza ubukwe (Kwiyakira).

"Muraho neza! Dushimishijwe no kubagezaho Italiki yacu tuzakoreraho ubukwe (save the date). Mukomeze mudusengere, muduhe ibitekerezo n’Inama ndetse munadushyigikire mubushobozi! Turifuza Kandi kuzabana namwe muribi birori bizaba ari umunezero wacu kubabona. Imana ibahe umugisha" - Ev Egide avuga ku bukwe bwe na Solange.

Solange yishimiye kwambikwa impeta n’umukunzi we Egide

Ubwo Ev. Egide yambikaga impeta Umwamikazi we Solange

Amatariki y’ubukwe bwabo yamenyekanye

Ev. Egide na mukuru we Rev Baho ubwo bashimiraga umukobwa wa Ev. Boniface wahize abandi mu kubwiriza muri Stars For Jesus

Ev. Egide agiye gukora ubukwe nyuma y’iminsi micye ababyeyi be nabo bakoze ibirori bikomeye byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 y’urushako

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.