Sara yari umugore wa Aburahamu, akaba na nyina wa Isaka.
Imana yasezeranyije Sara ko yari kuzabyarira umwana Aburahamu. Sara yaje kubyara nubwo yari yaracuze. Yabyaye afite imyaka 90, umugabo we afite imyaka 100 (Intangiriro 17:17; 21:2-5). Bise umwana wabo Isaka.
Birakwiriye ko dukomera ku isezerano ry’Imana nubwo ritinda rirasohora aho umwana w’umuntu adakurura ngo abone lmana yo izi byose kandi imyaka igihumbi ni umunsi umwe gusa ku Mana.
Nta kintu gikwiye gutera umukirisitu kuva mu masezerano ntampamvu kuko byose yemera ko bigera ku mwana w’umuntu ahubwo icyo gihe ese ukitwayemo gute?
Sara yizeraga isezerano Imana yari yarahaye umugabo we Aburahamu, kandi ibyo byatumye yemera kwimuka ava mu mugi wari ukize cyane wa Uri ajya i Kanani.
Imana yasezeranyije Aburahamu ko izamuha umugisha ikamugira ishyanga rikomeye (Intangiriro 12:1-5). Icyo gihe Sara ashobora kuba yari mu kigero k’imyaka 60. Kuva icyo gihe, Sara n’umugabo we batangiye kuba mu mahema bagahora bimuka.
Nubwo hari gihe ibyo byatumaga Sara ahura n’akaga, yakomeje gushyigikira Aburahamu (Intangiriro 12:10, 15). Sara yamaze imyaka myinshi nta kana agira, kandi ibyo byamushenguraga umutima.
Ariko Imana yari yarasezeranyije Aburahamu ko yari kuzamuha urubyaro (Intangiriro 12:7; 13:15; 15:18; 16:1, 2, 15). Nyuma y’igihe,
Sara atwigisha ko tugomba kwiringira ko Imana isohoza amasezerano yayo yose nubwo byaba bisa n’ibidashoboka (Abaheburayo 11:11).
Nanone urugero rwe rutwigisha umuco wo kubahana kuko ari wo utuma abantu bagira urugo rwiza.—1 Petero 3:5, 6