× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Alliance Choir CEP UR Huye batunguranye mu ndirimbo yo mu Cyongereza bise Season’s Change

Category: Choirs  »  September 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare

Alliance Choir CEP UR Huye batunguranye mu ndirimbo yo mu Cyongereza bise Season's Change

Korali Alliance yo mu Itorero rya Pentekote mu Rwanda (ADEPR) ikorera Umurimo w’Ivugabutumwa muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise Season’s Change.

Iyi Korari Alliance ivugwaho ko itangaje kubera ibigwi byayo, ishyize hanze iyi ndirimbo kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Nzeri 2024, nyuma y’igihe kirekire abakunzi bayo bamenyeshejwe ko iyi ndirimbo iri hafi.

Ni Korari wavuga ko ari mpuzamahanga. Indirimbo Season’s Cange ndetse n’izindi basohoye mbere urugero nk’iyitwa Sing Over na yo yari iri mu Cyongereza ni gihamya y’uko bashoboye, kuko indirimbo zabo zishobora kumvwa kugera ku nkengero z’isi.

Iyi Korari iririmba mu ndimi zose zikoreshwa mu Rwanda, ni ukuvuga Igiswayile gikoreshwa n’abarenga miliyoni 100, Icyongereza nk’ururimi mpuzamahanga bigoranye kumenya umubare wabashobora kuruvuga no kurwumva kuko rwigishwa hafi ku isi hose, n’Igifaransa gikoreshwa mu bihugu bigera kuri 29 bituwe n’ababarirwa mu mamiliyoni nk’ururimi kavukire.

Uretse iyi ndirimbo nshyashya bise Season’s Change cyangwa Impinduka z’Ibihe ugenekereje mu Kinyarwanda, bagaragazamo ko Imigambi y’Imana ku bantu ikwiriye gutuma babaho badafite igihunga kuko Imigambi y’Imana ku bantu ihora ari myiza.

Uretse iyi hamwe na Sing Over, bafite izindi ndirimbo zambukiranyije imipaka zirimo iziri mu Cyongereza nka You’re The Salt, Calm Down n’izindi, iziri mu Gifaransa nka Ta Maison, Quel Bon Nom n’izindi, iziri mu Giswayile nka Nani Kama Yesu, Niliokolewa n’izindi.

Mu kiganiro Paradise yagiranye na Vice Perezida w’iyi Korari Alliance ku wa 20 Gicurasi 2024, Ngaboyumwami Jean Paul, yavuze kuri iyi ndirimbo Season’s Change agira ati: “Iyi ndirimbo tumaze gusohora twise Seasons Change, ivuga ko nubwo ibihe byahinduka Imana yo itajya ihinduka, kandi ko ifite umugambi mwiza kuri twebwe. Iyo urebye ubuzima bwawe, ubonamo ineza y’Imana. Ubwo rero tegereza ko ku iherezo bizagenda neza. Isoza igira iti ‘fear not, bisobanuye ngo ntutinye.’”

Iyi ndirimbo na yo iri ku muyoboro wabo wa YouTube bahaye izina rya Alliance Choir CEP UR Huye Campus, ari na yo iriho ibindi bikorwa byabo bigizwe ahanini n’indirimbo zabo ndetse n’ibibwiriza.

Alliance ni korari ikorera umurimo w’Imana muri CEP UR Huye Campus no kuri MIC (Mukoni Interanational Church) zo muri Paruwase Taba, Ururembo rwa Huye. Ikora umurimo w’Imana mu buryo bwo kuririmba mu ndimi z’amahanga, mu rwego rwo kwamamaza ubutumwa bwiza mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu.

Umva indirimbo nshya ya Korali Alliance

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Murakoze kuduhembuza ububutumwa bwiza

MIGHT seasons change stay the same God’s plan to me is Good to me

Hold on his promises is unchangeable

Cyanditswe na: donath   »   Kuwa 24/09/2024 10:22