× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ni ugukunda Imana cyane, ni ugukunda Israel Mbonyi, cyangwa The Ben ari kubarabura ku ndirimbo nshya?

Category: Artists  »  1 month ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Ni ugukunda Imana cyane, ni ugukunda Israel Mbonyi, cyangwa The Ben ari kubarabura ku ndirimbo nshya?

Muri iyi minsi, Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben cyangwa Tiger B akomeje gutuma abantu bagira amatsiko menshi, bakibaza niba koko ari ugukunda Imana gusa, niba ari urukundo akunda Israel Mbonyi, cyangwa niba ari uburyo yahisemo bwo guteguza abantu ko afitanye indirimbo na Israel Mbonyi.

Mugisha Benjamin udahwema kuvuga no kugaragaza ko akunda Imana kandi akagaragaza n’umutima we wose ko akunda abahanzi bakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, mu nkuru (post) ari gusangiza abakunzi be, ari gushyiramo indirimbo zimwe mu za Israel Mbonyi, bigatuma bamwe babivugaho mu buryo butandukanye, dore ko ari umwe mu bahanzi nyarwanda bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho nko kuri Instagram ari gushyira izi post akurikirwa n’abagera hafi ku bihumbi Magana cyenda.

Kuri uyu wa 13 Gicurasi 2024, yakoresheje indirimbo "Yaratwimanye", ikaba ari iyo kuramya no guhimbaza Imana ya Israel Mbonyi. Abantu benshi bakunda gukoresha indirimbo nk’izi zo kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bwo kugaragaza ko bayikunda, ese na The Ben ni bwo buryo yahisemo? Birumvikana ko nubwo byaba ari uko, gukoresha indirimbo ya Israel Mbonyi bifite ikindi bivuze.

Israel Mbonyi na The Ben ni inshuti magara kuva kera, kandi byagiye bigaragara kenshi ko bashyigikirana mu bikorwa bitandukanye. Urugero rwiza ni urwo mu bukwe bwa The Ben n’umufasha we Uwicyeza Pamela bwabaye mu Ukuboza k’umwaka ushize wa 2023.

Israel Mbonyi yafatanyije na The Ben kuririmba zimwe mu ndirimbo zabo zo kuramya no guhimbaza Imana zirimo Nina Siri ya Israel Mbonyi, indirimbo imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 47 ku rubuga rwa YouTube, na Ndaje ya The Ben yarebwe inshuro zirenga miliyoni enye kandi nta videwo ifite.

Ese koko ni ugukunda Imana no gukunda Israel Mbonyi gusa? Igisubizo ni oya! Amakuru yizewe ahari avuga ko Israel na The Ben bamaze gukorana indirimbo nubwo itarashyirwa ku mbuga bacururizaho umuziki, ikaba ari indirimbo itegerejwe n’abantu benshi cyane, dore ko aba bahanzi bombi bigaruriye imitima y’Abanyarwanda bose, utabaze abanyamahanga bo mu bihugu bitandukanye.

Ku wa 8 Gicurasi 2024, nyuma y’amezi agera hafi muri atanu abantu bavuga kuri iyi ndirimbo itaramenyekana ku izina, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, The Ben yatangaje ko iyi ndirimbo ishobora kujya hanze mu mpera z’uku kwezi kwa Gicurasi 2024.

Yagize ati: “Iyo ndirimbo iri mu nzira, nk’uko nabikubwiye muri iki gihe gusohora indirimbo uko ubitekereje nta bwo ari ibintu byoroshye, nta bwo ari nka kera, ariko indirimbo iri mu nzira, imwe yamaze gutunganywa na Mbonyi, nibaza ko mu gihe kidatinze igomba gusohokera Abanyarwanda.”

Biragaragara ko gukoresha indirimbo ya Israel Mbonyi ari uburyo bwo gukomeza kumenyesha abakunzi be ko bafitanye indirimbo nshya.

Iyi ndirimbo igiye kuva hagati y’aba bahanzi bombi, izaza yiyongera ku zindi za The Ben zirimo "Thank You" yakoranye na Tom Close, "Ndaje", "Jambo" yakoranye na Meddy n’izindi yakoze mu rwego rwo kuramya no guhimbaza Imana.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.